skol
fortebet

Abanyarwandakazi bicuruza mu mujyi wa Kampala ntibagitinya gusambanira mutubari no gusomera abagabo mutubyiniro-REBA HANO

Yanditswe: Friday 24, Aug 2018

Sponsored Ad

skol

Abakora uburaya mu Mujyi wa Kampala bafite imibereho n’uburyo budasanzwe bwo gukurura abagabo kugira ngo babashe kubona amafaranga.

Sponsored Ad

Ubu buryo bwo gushaka amafaranga butuma hari abadatinya amaso y’abantu kuko iyo bibaye ngombwa basambanira mu tubyiniro mu ruhame rw’ababa barimo kubyina cyangwa kwinywera agacupa.

Hari abambara ubusa bakicara ahantu abagabo binjiye bari bubone ubwambure bwabo kugira ngo bibafashe kubakurura hakaba n’ababyina bambaye ubusa.

Barimo abicuruza bitabaye ngombwa ko bakora imibonano mpuzabitsina ahubwo bakitanga bakiyegurira ababakorakora mu gituza cyangwa ababasoma bakabishyurwa.

Umukobwa w’imyaka 27 utuye ahitwa Natete mu Mujyi wa Kampala, wavuze ko avuka mu Kerere ka Rubavu, Aganira n’ikinyamakuru Umuryango.rw yemeje ko amaze imyaka itatu yicururiza muri Uganda ndetse ko hari n’igihe na we yicuruza igice cyo hejuru.

Yagize ati « Mbimazemo imyaka ine, ariko aha Kampala uyu ni umwaka wa gatatu ngiye kuhamara. Kwicuruza igice cyo hejuru tubikora kugira ngo tutaza kubura amafaranga dutahana.»

Yakomeje agira ati « Nta biciro bigira kuko hari n’ushobora kukwishyura amadolari 50 mwasomanye gusa, cyangwa yakorakoye mu mabere, mu matwi, mbese mu gihimba hose.»

Umugabo w’Umunyarwanda urangura i Kampala yagize ati “ Kugurisha amabere ku ndaya z’aha byo ni ibisanzwe. Ikibaje ni uko ubu abanyarwandakazi ari bo bari gukoresha ubwo buryo ngo bibonere inoti.»

Uyu mugabo yumvikanishaga ko mu bafite iyi myitwarire harimo n’Abanyarwandakazi ndetse bagenda biyongera umunsi ku wundi mu duce tw’Umujyi wa Kampala ku kuryo hari n’ababashinja kubatwara abagabo.

Ibitekerezo

  • Imana yaduhaye sex kugirango tuyihe umuntu umwe gusa tuzabana binyuze mu mategeko kandi ntidutandukane.Millions and millions z’abantu basambana,ntabwo bazi ko ari icyaha kizatuma batabona ubuzima bw’iteka muli paradizo dutegereje.Ntacyo bimaze kwishimisha akanya gato,hanyuma ukazabura ubuzima bw’iteka kandi ntuzazuke.Nukugira ibitekerezo bigufi cyane. Abantu bumvira imana,bazazuka ku munsi w’imperuka nkuko Yesu yavuze muli Yohana 6:40.Hanyuma imana ibahembe ubuzima bw’iteka muli Paradizo.Igihano cy’abanyabyaha,ni urupfu rwa burundu nta kuzuka.Soma Abagalatiya 6:8.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa