skol
fortebet

Abanyeshuri 18 barimo Abarundi biga mu Ishuri Ryisumbuye ry’Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi rya Gitwe birukanwe burundu

Yanditswe: Wednesday 07, Apr 2021

Sponsored Ad

skol

Abanyeshuri 18 biga mu Ishuri Ryisumbuye ry’Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi rya Gitwe (College Adventiste de Gitwe) birukanwe burundu bazira kugira imyitwarire mibi irimo ubusinzi no kunywa ibiyobyabwenge.

Sponsored Ad

Abo banyeshuri birukanywe ku wa Gatanu tariki ya 2 Mata 2021 bihurirana n’umunsi wo kujya mu birukuko kuri bagenzi babo. Abirukanwe bose ni 18 barimo Abanyarwanda batandatu n’Abarundi 12. Harimo abakobwa babiri, umwe w’Umunyarwanda n’undi w’Umurundi.

Umuyobozi w’iryo shuri riherereye mu Murenge wa Kabagari mu Karere ka Ruhango, Nshimiyimana Gilbert, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko bafashwe banywa ibiyobyabwenge kandi bari basohotse ikigo bajya kunywa inzoga bagaruka basinze.

Ati “Bose hamwe ni 18 harimo Abanyarwanda batandatu hakaba n’Abarundi 12. Byatewe n’amakosa bakoze harimo abanyweye ibiyobyabwenge, harimo abatorotse ishuri ku wa Kane bageze hanze bajya mu byo kunywa inzoga, noneho nza kuvugana n’umuntu ushinzwe umutekano, babahagaritse aho kugira ngo bahagarare bashaka kurwana.”

Yakomeje avuga ko babahaye amabaruwa bajya kwereka ababyeyi ko birukanwe kuko uwo muco wo kutagira ikinyabupfura no gushaka guhindanya isura y’ikigo batawihanganira.

Nshimiyimana avuga ko abo banyeshuri bari basanzwe bafatirwa mu makosa bagahanwa byoroheje ndetse bagatumwa n’ababyeyi cyangwa ababarera kugira ngo bafatanyirize hamwe kubahana.

Yibukije abanyeshuri ko amategeko y’ishuri ahari kandi agomba kubahirizwa kuko asobanutse.

Ati “Amategeko akoze ku buryo umwana uyubahiriza yiga neza akarangiza neza kandi arangizanyije uburere bwiza.”

Ntabwo twirukanye Abarundi, twirukanye abanyeshuri

Nshimiyimana yavuze ko hari abo yabonye bashatse kubigira politike bavuga ko hirukanywe abana b’Abarundi, avuga ko ibyo atari ko bikwiye gufatwa.

Ati “Nabonye hari abanyepolitike bo hakurya iriya bashaka kubishyiramo politike; twe nta barundi twirukanye, twirukanye abanyeshuri. Kuko hano ntitugira ibyo, iyo umwana ari mu ishuri ahanwa n’amategeko y’ishuri, ntabwo iby’ubwenegihugu cyangwa ibindi byose birebwaho.”

Yakomeje avuga ko komite ishinzwe imyitwarire ku ishuri ari yo yafashe icyemezo cyo kubirukana kuko bari basanzwe bakora andi makosa yiyongera kuri ayo.

Ati “Harimo n’abirukanwe kabiri, hari abo twirukanye basaba imbabazi turabagarura barongera barirukanwa. Ubwo rero ibyo bindi sinzi icyo babishingiraho kuko uretse n’ibyo, ikibazo cyabo Polisi yacu ya Kabagari iracyizi, ushinzwe uburezi ku murenge arakizi. Ntabwo ari ikintu wavuga ngo ‘wenda bahohotewe’; twarabihanganiye bishoboka ariko ntibakosoka.”

Nshimiyimana yavuze ko ishuri ayoboye ritajya ryihanganira ingeso mbi, avuga ko iyo bahannye umwana inshuro nyinshi bakabona akomeje kunanirana, bamwirukana aho kugira ngo ‘yice izina ry’ishuri’.

College Adventiste de Gitwe ni ishuri kugeza ubu ryigaho abanyeshuri 450, rikaba rifite abiga mu cyiciro rusange n’abo mu cyiciro gikurikiraho (Section). Rifite amashami arindwi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa