ADEPR yabonye umuvugizi mushya, menya abagize komite nyobozi nshya y’ iri torero
Yanditswe: Tuesday 30, May 2017
Inteko rusange ya ADEPR yateraniye muri Dove Hotel y’iri torero iherereye ku Gisozi, ku murongo nyamukuru w’ibyigwa hakaba harimo gutora abayobozi b’iri torero basimbura abandi bamaze igihe bafunzwe bakurikiranyweho kunyereza amamiliyari y’abayoboke b’iri torero.
Amakuru aturuka mu bantu bafitiwe icyizere bitabiriye amatora aragaragaza ko ubu ADEPR iri kuyoborwa na : 1.Umuvugizi wa ADEPR abaye Karuranga ephrem yari yungirije muntara y’amajyaruguru 2.Vice représentant abaye Karangwa wayoboraga (...)
Inteko rusange ya ADEPR yateraniye muri Dove Hotel y’iri torero iherereye ku Gisozi, ku murongo nyamukuru w’ibyigwa hakaba harimo gutora abayobozi b’iri torero basimbura abandi bamaze igihe bafunzwe bakurikiranyweho kunyereza amamiliyari y’abayoboke b’iri torero.
Amakuru aturuka mu bantu bafitiwe icyizere bitabiriye amatora aragaragaza ko ubu ADEPR iri kuyoborwa na :
1.Umuvugizi wa ADEPR abaye Karuranga ephrem yari yungirije muntara y’amajyaruguru
2.Vice représentant abaye Karangwa wayoboraga ADEPR Uganda
3.Umunyamabanga Mukuru abaye Ruzibiza Viateur wari ushinzwe itangazamakuru n’isanamitima muri ADEPR.
4.Ushinzwe Imari nuwitwa Aulerie
Muri iki gihe Itorero rya ADEPR rimaze riri mu bibazo by’uko abayobozi baryo 4 babaga muri Komite Nyobozi ari bo Rev.Sibomana Jean, Rev.Tom Rwagasana, Rev.Sebagabo Leonard, na Madamu Mutuyemeriya Christine kimwe n’abandi 3 bafunganywe ari bo Past.Niyitanga Salton, Bwana Gasana na Bwana Sindayigaya bose bakaba bakurikiranyweho gucunga no gukoresha nabi umutungo w’Itorero, kuri ubu hari amatsinda 5 yari amaze igihe ashaka kuyobora iri torero no kurishimuta akaba ya koreraga mu ibanga rikomeye birangiye uwasenze agaceceka ariwe utsindiye kuyobora inzubacyuho.
Rev.Rurangirwa we yakamye ikimasa
Uyu yavuzwe cyane muri iyi minsi ko ashaka kwicara kuri iyi ntebe y’ubuvugizi ariko agenda abihusha kenshi. Yari yateguye umugambi wo kweguza Rev.Sibomana arabimenya ahagarika iyo nama, aza gukora icengezamatwara mu bashumba ngo bazamushyigikire ariko biba iby’ubusa.
Rev.Karuranga Euphrem watorewe kuba umuvugizi wa ADEPR nuwo uri mu kaziga
Benshi bari bahagurukiye kwamagana itorwa n’iyemezwa rye kuko bemeza ko nta buhamya bwiza bamubonyeho kuko nawe bakimubona muri ya shusho y’abayobozi batawe muri yombi mu minsi mike ishize.
Ibitekerezo
Iri dini naryo rianye andi matwara
Itorero ni irya Kristo Kandi Azakomeza kurirengera. Tumweretse komite nshya ngo ayishyigikire.
RWOSE IRI SHURI ITORERO RIRI KUNYUZWAMO, RIKWIRIYE KUBERA AKABARORE BURI WESE ABA IMANA YAGIRIYE ICYIZERE IKABAHA INKONI Y’UBUSHUMBA BAGACA BUGUFI BAGASUBIRA K’ URUFATIRO BAKAREKA INDAMU Z’IYISI Z’IGIHE GITO, BAKONGERA GUKUMBURA INGORORANO ZITAGAJUKA DUTEGEREJE KUZABONA MU BWAMI BWO MU IJURU. NIFURIJE UMUVUGIZI UJE KUYOBORA INZIBACYUHO, KUGIRA UMUTIMA NK’UWARI MURI PAWULO WAGIZE ATI" IBYARI INDAMU YANJYE N’ABITEKEREJE KO ARI IGIHOMBO K’UBW’UBUTUNZI BUTAGIRA AKAGERO BUBONERWA MURI KRISTO YESU.
YEWE NTACYO MWATOYE. NTA EUPHREM NTA SIBOMANA BOSE NI KIMWE. EUPHREM NABANA ARYA KOKO UBUHAMYA BWE NI UBUHE. IGISAMBO GUSA KIBEREYE AHO
ikinezeza umuchristo ni uko christo aba muriwe akiratana umusaraba maze akayoborwa numwuka wera
ikinezeza umuchristo ni uko christo aba muriwe akiratana umusaraba maze akayoborwa numwuka wera
ikinezeza umuchristo ni uko christo aba muriwe akiratana umusaraba maze akayoborwa numwuka wera
ikinezeza umuchristo ni uko christo aba muriwe akiratana umusaraba maze akayoborwa numwuka wera
Ni byiza no Ntore izo ngera itoranye ngirengo ntawe uta rabonyeko mu Itorero ryacu ntagupfa kuriyobora uko with shakiye nibayoboza Uwiteka inzira bazabishobora bate shutse isomo ni iryibi turi mo
ubu koko gusebanya bibabamariye iki, Karuranga yakijijwe neza kuva kera, mubaririze neza ubuhamya bwe
ESE ABANYAMASENGESHO BOSE BARASINZIRIYE? MUKANGUKE DUSENGERE UMURIMO IMANA IKOMEZE IWUBERE MASO. BARIYA BAYOBOZI BAGUYE MU MUTEGO WA SATANI TUZIRIKANE KO BARI MU ISI; KANDI ISI NTISAKAYE; BITYO RERO NJYE UKO MBIBONA HAKENEWE ISANAMITIMA MU ITORERO NIMUREKE TUGWIZE UBUTUMWA BWO GUHUMURIZA IMITIMA ISARAYE; TUBWIRANE IBYO KURURUTSA INTIMBA ZIRI MU MITIMA Y’ABANYETORERO BENSHI, TUGABANYE IBYO GUCIRANA IMANAZA NO KUREBANANWAHO. BIRIYA BYABAYE NI UMUTEGO NSATANI YASHATSE KUDUSHYIRA IMBERE NGO TWE GUKOMEZA GUSENGA MAZE NGO UMWANZI (SATANI) ABONE AHO AMENERA ASENZE ITORERO. MUREKE TURENGERE IBYARI BISIGAYE NABYO BYARI BIGIYE GUPFA.
Dushimiye Imana iduhaye abayobozi kandi niyo izabashoboza nibayumvira bagaca bugufi nka Dawidi.Gusa dukwiye kuvana isomo kuri ibi ko nta muntu Imana itashobora kandi ntawe itinya iyajyanye Nebukadinezari kurisha iracyakora naho abarwanira kuyobora itorero badakijijwe nibarekeraho dukeneye amahoro.
turabakiriye bayobozi bashya.kdi tubifurije kuzatuyobora mwuzuye umwuka wera.mukagarura mwitorero indangagaciro za gipanekote . umwami lmana azabafashe.
NAMWE NTIMUZAYARYE MUYITA AGAKIZA CYANGWA MUBESHYA NGO NI IMANA YABATUMYE KUYARYA
MUZAKORERE MUKURI NO MU MWUKA MWEMERERE UBUSHAKE BW’UWITEKA ABE ARIBWO BUBAKORESHA KANDI AHO KUBA ICYO MUSHAKA MUZAHARANIRE KUBA ICYO IMANA ISHAKA.
IMANA IBIBASHOBOZE
MUZAKORERE MUKURI NO MU MWUKA MWEMERERE UBUSHAKE BW’UWITEKA ABE ARIBWO BUBAKORESHA KANDI AHO KUBA ICYO MUSHAKA MUZAHARANIRE KUBA ICYO IMANA ISHAKA.
IMANA IBIBASHOBOZE
Imana izabarinde kuba nka bariya bavuyeho kuko badukoreye ibintu bibi cane