skol
fortebet

Agahinda k’abanyamakuru bajyanye n’Amavubi muri Cameroun bakananizwa bikomeye

Yanditswe: Wednesday 03, Feb 2021

Sponsored Ad

skol

Birashoboka ko waryohewe n’amakuru y’Amavubi yakugeragaho avuye muri Cameroun, ariko burya ngo ibyaberaga mu Burengerazuba bwa Afurika byari bitandukanye. Abanyamakuru baherekeje Ikipe y’Igihugu bashinje abayoboye itsinda ry‘Amavubi muri CHAN 2020 kubafata nabi.

Sponsored Ad

Ubwo Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ yerekezaga muri Cameroun ku wa 13 Mutarama 2021, yaherekejwe n’abanyamakuru batanu barimo Imfurayacu Jean Luc, Uwimana Clarisse (B&B FM- Umwezi), Kayiranga Ephrem (Flash FM), Rigoga Ruth (RBA) na Mucyo Antha (Radio 10).

Bamwe muri aba banyamakuru bavuze atari urugendo rwaboroheye kuva ubwo bahagurukaga mu Rwanda kugera muri Cameroun biturutse ku bari bayoboye Ikipe y’Igihugu.

Muri Sports Plateau, Imfurayacu yasobanuye uburyo bakigera mu Ikipe y’Igihugu bashinjwe ko bashakaga kwinjiza COVID-19 mu bakinnyi (kubera umunyamakuru umwe wari wayisanganywe agasigara), yongeraho ko banabanje kubuzwa kwitabira imyitozo y’Ikipe y’Igihugu, gusa bagasaba umutoza Mashami Vincent wabemereye iminota 15 ya mbere no kubaganiriza nyuma y’imyitozo.

Uwagarutsweho cyane n’abanyamakuru bari bajyanye n’Amavubi ni Kankindi Anne-Lise usanzwe uyobora Komisiyo y’Umutungo muri FERWAFA, akaba ari na we wari uyoboye itsinda ry’u Rwanda muri Cameroun.

Abanyamakuru bahuriza ku kuba ataraborohereje mu kazi kabo, atari na bo gusa ahubwo n’abandi bagize Ikipe y’Igihugu.

Mu magambo ye, umunyamakuru wa B&B FM- Umwezi, Imfurayacu Jean Luc mu kiganiro Sports Plateau cyo kuri uyu wa Kabiri, asobanura iby’urugendo rwe muri Cameroun.

Ati: “Umunyamakuru yari ku gitutu, ni uko twakoze inama

akatubera imfura. Umuntu yaratugurukanye turi gufotora imyenda y’Ikipe y’Igihugu, abo muri CAF batureba. Iyaba ari njye wafotoye umwambaro wa Kwizera [wari wanditseho nabi] bari kunyica”.

Mu kiganiro Urukiko (10 Sports) cya Radio 10, Mucyo Antha yagize ati: “Turi i Douala, njye n’umunyamakuru wa Flash FM twabaga kuri hoteli itandukanye n’iy’ikipe. Tugeze i Limbé, uyoboye itsinda ryacu yavuze ko hoteli y’abanyamakuru iri hanze, hari abatarabyumvise habaho gushyamirana, ariko uwari uhagarariye Minisiteri ya Siporo [Rurangayire Guy] arabihosha”.

“Kuva aho ikipe yabaga kujya kuri hoteli yacu harimo iminota 25 n’imodoka kandi ni mu gace kabamo umutekano muke. Twabwiye Guy ko tutabaha, adusubiza kuri hoteli y’Amavubi, baduha uruhande rumwe rwa hoteli tubamo. Ikipe yari irinzwe n’abasirikare, iyo tujya hanze nta mutekano twari kuba dufite”.

Imfurayacu yavuze ko abanyamakuru barebwe nabi ubwo batangazaga ko imodoka yatwaye Amavubi mu myitozo ya mbere muri Cameroun, yapfuye, igatinda kubasubiza kuri hoteli kandi nyamara ibyo nta we byakagizeho ikibazo ku ruhande rw’Ikipe y’Igihugu kuko byari mu nshingano z’abateguye irushanwa.

Ati: “Ugasanga abantu barakwatsaho umuriro, ngo ibyo bintu ntiwakabaye wabitangaje. Niba imodoka ipfuye, kubivuga bitwaye iki? Nagiye gukora iki? Abantu baramubazaga ngo inkuru ushaka ko dutangaza ni iyihe?”

Mucyo Antha yavuze ko ubwo bageraga muri Cameroun ku munsi wa mbere, uwari uyoboye itsinda ry’u Rwanda yababwiye ko abanyamakuru abazi nk’abantu bananiranye.

Ati: “Tukigera hano Anne-Lise yaratubwiye ngo babambwiye mwebwe ko mudashobotse, mwananiranye, mwigize ba kagarara, anakoresha n’amagambo avuga ko umwana we atakora itangazamakuru rya siporo mu Rwanda kuko ni amatiku”.

Amafoto umunyamakuru wa RBA yafashe agaragaza hoteli Amavubi yacumbitsemo i Douala n’agace iherereyemo yamuteranyije n’uyoboye itsinda ry’Amavubi ndetse bigera no ku bakoresha be i Kigali mu gihe uwa B&B FM- Umwezi yabanje kubuzwa kwitabira ibirori byo gufungura irushanwa i Yaoundé ndetse ubwo yari agarutse yabujijwe kwitabira imyitozo hirindwa ko yakwanduza abakinnyi COVID-19.

Mucyo yagize ati: “Agiye i Yaoundé, handitswe email [ku bakoresha be], muri Minisiteri bifata indi ntera, agarutse bamukumiriye ku myitozo, na we arabyakira. Ubwo Jean Luc yari arwaye, barabyoroheje kugira ngo B&B FM- Umwezi igire uyihagararira”.

“Tugeze i Limbé, uwo mugore yatubwiye ko tujya muri ya hoteli, Rigoga [wa RBA] avuga ko atari buve aho Amavubi yari kuko yari umwe muri bo. Barashwanye, biba hari abantu bose. Byatangiriye i Nyamata kuko ni we wafotoye mbere umwambaro wa Made in Rwanda [Amavubi yaserukanye] utarashyirwa hanze”.

Muri Sports Plateau, Umuyobozi wa B&B FM- Umwezi, Bagirishya Jean de Dieu [Jado Castar] yemeje ko hari ubutumwa yagiye yandikirwa amenyeshwa amakosa yakozwe n’abanyamakuru be bari muri Cameroun.

Yavuze ko ubwo umunyamakuru Uwimana Clarisse yajyaga mu rwambariro rwa Togo imaze gutsinda Uganda [mu gihe Togo yari kuzahura n’u Rwanda], yandikiwe abwirwa ko abanyamakuru be bagurishije amayeri y’Amavubi nyamara bari bagiye mu kiganiro n’abanyamakuru.

Imfurayacu yavuze uburyo ubwo yari arwaye malaria [i Douala] yasigaye muri hoteli ari kumwe n’umuganga w’Amavubi [Dr Rutamu Patrick] bakabura amafaranga yo kwishyura, ariko ku bw’amahirwe bakagobokwa n’umwe mu Banyarwanda baba muri Cameroun bahujwe n’umwe mu nshuti ze biganye mu mashuri yisumbuye.

Ati: “Ibyanjye mbivuze umuntu ashobora kugira ngo harimo kwikunda. Ariko ibaze kugira ngo umuntu aze akubwire ngo Minisitiri na Perezida wa Federasiyo [FERWAFA] bavuze ngo utahe, wowe uri hano urabona bimeze bite? Umuganga arakubwira ko umuntu agiye mu ndege nyuma y’iminota itanu bahita bayisubiza ku butaka, ukambwira ngo Minisitiri. Ko agendera kuri raporo yawe, wowe wamubwiye ko bimeze gute?”

“Ariko ibaze kugira ngo umuntu agusige kuri hoteli ntanayishyure, byitwa ngo uri muri delegasiyo, nitabaje Umunyarwanda uba muri Cameroun, badufatiriye njye na muganga. Byabayeho barabizi”.

Umuyobozi wa B&B FM- Umwezi, Bagirishya Jean de Dieu, yavuze ko yaganiriye n’umuganga wavuraga Imfurayacu, akamubwira ko yari afite umuriro wa dogere celcius 42, ariko bari bagishaka uburyo bamufasha kumera neza kuko yari arembye cyane.

Ati: “Naramubajije nti ‘ese uwo muntu yashobora kwinjira mu ndege agataha?’ Yaransubije ngo ‘byaba ari ukwiyahura’”.

Kankindi Anne Lise wari uyoboye itsinda ry’u Rwanda muri Cameroun yashinjwe kutorohera abanyamakuru bari baherekeje Amavubi

Ikipe y’Igihugu yasezerewe muri CHAN 2020 nyuma yo gutsindwa na Guinea igitego 1-0, izagera mu Rwanda ku wa Gatatu saa tatu n’iminota 40.

Ibitekerezo

  • "Imfura muragendana ntigusige murasangira ntigucure" niba ariko byagenze ubwo biriya Anne yabikoreye iki? ubwo yumva neza ndi Umunyarwanda ko ari imisoro y’umunyarwanda yakoreshwaga iyo areka mugakorana neza. Gusa twamenye ko Ruth na Anne bafatanye mu ijosi abantu bose bareba Isura y’umunyarwanda baba barayihindanyije mu maso y’amahanga mbega ikimwaro! ni agatereranzamba aha ho twarasebye bihagije.
    Abantu bananirwa kugendana no kubana mu mahoro kdi bakoresha umusoro w’umuturage Komisiyo ubumwe n’ubwiyunge bafite akazi.

    Nigitangaza ibyo ntibyakaye niyo haba haragaragaye amakose kumuntu wese wari muriyo Delegation yari kumyihangnira bikazasuzwa baharutse mu Rwanda ..gusa mwihangane muri society abantu nkabo babaho ..

    Ukuntu asa ntibisa nibyo numvise mumuvugaho!
    Umuntu utubaha itangazamakuru azabibara abibonye, aba ari gutema ishami yicayeho!

    Ikibabaje ni uko ibi byose birarangira gutya! Ikipe bayikuye mu mukino,Igihugu bacyambika isura mbi, kuki koko sport yacu ,imeze nkaho ari igihugu cyigega ? Badufashije ibibazo bigakemuka Sport yacu nayo ikamera nk’izindi?

    Ibikorwa nka biriya bajye babishyiramo abagabo.Nanjye ndi umudamu ariko rwose birazwi igitsinagore kijya muri details zitari ngombwa cyane cyane iyo ari ibikorwa bisaba gusohora cash. Hari igihe izo details ziba zidakwiye kwinjirwamo cyane kugirango igikorwa nyirizina kigende neza.

    Ndumiwe Koko!!! Ese ubwo umuyobozi umeze nkuyumugore yatuma hariterambere ryagerwaho Aho yayobora hose? Gsa nta nindangagaciro afite.ntiyagombaga gutoteza abo banyamakuru.akurikiranwe ninzego zibishinzwe kuko ndumva bitakarangiriye hariya kandi akaneguzwa kumirimo ye

    Niba aruku byangenze nukuri birababaje gusa ikintu abantu dukwiye kumenya isi ni zunguruka aho uri ejo wahava kuko wahaje harundi waruhari🙏🙏

    Ntacyo mvuze nihitiraga🙏

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa