AGASHYA:Reba umugabo ukoresha Umuriro mugutunganya umusatsi(AMAFOTO)
Yanditswe: Sunday 11, Jun 2017
Akoresha umuriro mu gutungaya umusatsi Uyu mugabo yatunguye benshi ubwo yazanaga uburyo bushya bwo gutunganya umusatsi akoresheje umuriro
Aho gukoresha umukasi, urwembe n’igisokoza yogosha ndetse akanatunganya umusatsi w’abantu, Mohamed Hanafy umugabo ukorera akazi ko kogosha no gutunganya umusatsi mu mujyi wa Cairo mu gihugu cya Misiri, yazanye uburyo butangaje mu kogosha no gutunganya umusatsi akoresheje umuriro.
Nk’uko tubikesha Africanews ngo uyu mugabo ngo ubu buryo bwo kogosha (...)
Akoresha umuriro mu gutungaya umusatsi
Uyu mugabo yatunguye benshi ubwo yazanaga uburyo bushya bwo gutunganya umusatsi akoresheje umuriro
Aho gukoresha umukasi, urwembe n’igisokoza yogosha ndetse akanatunganya umusatsi w’abantu, Mohamed Hanafy umugabo ukorera akazi ko kogosha no gutunganya umusatsi mu mujyi wa Cairo mu gihugu cya Misiri, yazanye uburyo butangaje mu kogosha no gutunganya umusatsi akoresheje umuriro.
Nk’uko tubikesha Africanews ngo uyu mugabo ngo ubu buryo bwo kogosha yamutangiye nyuma yo kurega v idewo kuri You tube igaragaza umugabo wo muri Pakistani utunganya umusatsi w’ abantu akoresheje umuriro.
Aha Mohamed yavugaga uburyo yatangiye gutunganya umusatsi akoresheje umuriro.
Uyu ni Mohamed ari gutunganya umusatsi akoresheje umuriro
Yagize ati” ku nshuro ya mbere, natekerezaga gukoresha ubu buryo bwo gutunganya umusatsi nkoresheje umuriro, nari mfite ubwoba birumvikana kandi byari bingoye kubyumvisha abakiriya uburyo ndibuze gukoresha umuriro mu gutunganya umusatsi wabo ntibibagireho ingaruka.”
“Itandukaniro n’uburyo busanzwe ni uko ubu buryo ubu buryo bwo gukoresha umuriro bwo bukomeza umusatsi kandi bugatuma utakongera kuwutunganyisha vuga kuko ushobora nko kongera kuwutunganyisha haciye nk’ukwezi cyangwa ukwezi n’igice, ikindi bifasha gutuma umusatsi uhorana ibara ryawo.”
Mohamed agitangira gukoresha umuriro mu gutunganya umusatsi byamuteye ubwoba
Abakiriya b’uyu mugabo bemeza ko uburyo bwo gukoresha umuriromu gutunganya umusatsi ari bwiza cyane andi nta ngaruka bugira.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *