skol
fortebet

Aime Bluestone yakubise ingumi Bull Dogg bapfa amafaranga bakizwa na Police [VIDEO]

Yanditswe: Friday 14, Sep 2018

Sponsored Ad

skol

Aime Bluestone yatangaje ko yarwanye na Bull Dogg bapfa amafaranga ,nyuma yuko bakoze igitaramo uyu muraperi agashaka kwiharira amafaranga bahawe.

Sponsored Ad

Ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye hakwirakwijwe amajwi y’umuhanzi Aime Bluestone avuga uburyo yarwanye n’umuraperi Bull Dogg bapfa amafaranga bari bahawe mu gitaramo agashaka kuyiharira.

Ku murongo wa Telefone Aime Bluestone yemeje aya makuru avuga ko barwanye ndetse ko bapfuye ko yashaka kwiharira amafaranga ndetse akagerekaho kumusuzugura amwita umwana [ Petite]

Ati” Yego twararwanye kubera ko yarashatse kwihariria amafaranga baduhaye mu gitaramo ndetse agerekaho kunyita Petite ibntu nanga cyane."

Yakomeje avuga ko nubwo uyu muraperi benshi babona abyibushye gusa ngo ntangufu agira. Gusa ngo kubera uburyo bakomeje gushyamirana iyi miryano yaje guhoshwa n’inzego z’umutekano zari hafi aho zaje kubakiza.

REBA AMASHUSHO HANO:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa