skol
fortebet

Alpha Blondy yageze mu Rwanda [AMAFOTO]

Yanditswe: Thursday 26, Jul 2018

Sponsored Ad

skol

Umuhanzi Alpha Bkondy yageze mu Rwanda aho yitabiriye iserukiramuco ry’umuziki rya Kigali Up Music Festival aho aje mu gitaramo agomba gukora kuri uyu wa Kane tariki ya 26 Nyakanga 2018.

Sponsored Ad

Umuhanzi w’ icyamamare ku isi Seydou Koné uzwi nka Alpha Blondy yageze I Kigali mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu taliki ya 25 Nyakanga 2018 .aho yitabiriye iserukiramuco ry’umuziki rizwi nka Kigali Up Music Festival aho yaje aherekejwe n’abacuranzi be ndetse n’abandi bareberera inyungu ze .

Alpha Blondy akigera ku kibuba cy’indegege yabajijwe ko urugendo rwagenze ndetse yijeje abanyarwanda kuzabagezaho igitaramo kiryoheye ijisho .

Yagize ati “Ni ubwa kabiri ngeze mu Rwanda ndetse nishimiye kuba ngarutse hano, ku bw’ubuntu bw’Imana nizeye ko iki gitaramo nje gukora kigomba kuzamura ibyishimo mu bantu.”

Abajijwe impamvu yatumye atitabiriye igitaramo yagombaga gukorera kigali ku wa 20 Kanama 2017, ku munsi wo gusoza Kigali Up Festival yabaga ku nshuro ya karindwi ariko biza kurangira atahageze yasubije ko yavuze ko habaye urujijo ruto mu itsinda ryita ku nyungu ze bituma asiga urugendo yagombaga gukorera mu Rwanda.

Yongeyeho ko kuba ataraje mu mwaka ushize, mu gitaramo agomba gukora kuri uyu wa Kane tariki ya 26 Nyakanga mu gufungura Kigali Up Festival ya munani ngo yizeye kuzahoza abagize umubabaro. Ati “Ntabwo naje, habaye ikintu cy’urujijo mu itsinda ryita ku nyungu zanjye birangira ntaje.”

Uyu muhanzi aje mu Rwanda kuhakorera igitaramo mu gihe aheruka gusohora album nshya ikubiyeho indirimbo ziganjemo izikebura leta ngo ifungure imfungwa zatawe muri yombi mu mvururu zavutse nyuma y’amatora yabaye muri Côte d’Ivoire mu 2010 ubwo hatowe Alassane Ouattara.

Mu bandi bahanzi bakomeye bategerejwe muri iri serukiramuco, harimo Kenny Wesley na Soulful Nerd bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Annet Nandujja (Uganda), Third Eye & Lulu (Malawi), Joey Blake (USA), Jah Bone D ( Rwanda) n’abandi batandukanye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa