skol
fortebet

Ama G The Black na Bruce Melodie bari gupfa umugore we ’Liliane’ aherutse kurongora[AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 05, Nov 2018

Sponsored Ad

skol

Umuraperi Hakizimana Amani uzwi nka Ama G The Black yatangaje ko gushwana kwe n’umuhanzi Bruce Melodie bifitanye isano ya bugufi n’umugore we, Uwase Liliane baherutse kurushinga banafitanye umwana w’imfura w’umukobwa.

Sponsored Ad

Ama-G The Black yahamije ko adashobora kwemerera na rimwe umuntu runaka kwinjira mu buzima bwe n’umugore we ari nabyo yapfuye na Bruce Melodie, bikaba inzigo yaburiwe umuti. Yavuze ko we na Bruce Melodie babaye inshuti bigatinda ariko ko iyo bigeze ku muryango buri wese akwiye kureba mu mutemeri we.

Yagize ati “Ariko njyewe mfite umugore wange witwa UWASE Liliane, Njyewe nitwa HAKIZIMNA Amani. Afite umugore we,uko babanye simbizi, nanze ko yinjira mu buzima bwanjye, ariko mu by’umuziki birumvikana ariko iyo wanyinjiriyemo mu rugo,…”

Yakomeje avuga ko kutumvikana kwe na Bruce Melodie, bidaturuka ku mafaranga ibihumbi makumyabiri by’u Rwanda (20,000 Frw) bivugwa ko afitiye umurinzi wa Bruce Melodie witwa Jean Luc, ahubwo ko byose bifite imizi ku mugore we, Uwase Liliane.

Ati “Njyewe na Bruce Melodie gushwana nawe bifite aho bihuriye n’umugore wanjye”.

Yavuze ko n’ubwo Bruce Melodie akomeza kwihunza ukuri, atayobewe ko icyo bapfa ari Uwase Liliane umugore wa Ama G. Ama-G The Black ,yavuze ko adashaka kwerura ngo avuge uko byagenze kugira ngo umugore we abe imbarutso yo gushwanisha ubucuti bwe na Bruce Melodie bashuditse kuva ku munsi wa mbere bikagera naho Bruce Melodie akorera Audio Productio muri Studio ya Ama G yabaga mu Kajasi.

Ibijyanye n’amafaranga bivugwa ko afitiye umurinzi wa Bruce Melodie, yabigaramye. Yavuze ko mu bukwe bwe atigeze akenera abarinzi, kuko ngo ubukwe bwe ntibwari ‘concert’, ikirenze kuri ibyo ngo ntibwari ikiganiro.

Ngo ahubwo Bruce Melodie yitabiriye ubukwe bwa Ama-G The Black ameze nk’ushaka kureba niba koko bwabaye.

Aganira na Isango Tv, Ama G The Black yagize ati “Ntabwo njyewe nishyura umu ‘bouncer’ wo kurinda umuntu umwe mu bukwe bwanjye. Cyane ko ntiyari ‘concert’, nticyari ikiganiro ‘interview’.” Yakubise agatwenge avuga ko ubukwe bwe bwatashye kandi ko ameze neza, ngo aracyatera n’imbere.

Bruce Melodie avuga ko Ama G arimo umurinzi we amafaranga ibihumbi 20 by’amanyarwanda

Uyu muraperi kandi yavuze ko mugenzi we, Bruce yanze kuririmba mu bukwe bwe akitabaza Social Mula wari hafi aho.Nyuma y’ubukwe bwe, Bruce Melodie ngo yakomeje kumubwira ko yakoze ubukwe yihuse, ko yari akiri muto.

Ama-G yavuze ko ubukwe yakoze bwari bujyanye n’uko yari ahagaze mu mufuka. Ashingiye ku byo yabwiwe na Bruce Melodie by’uko yakoze ubukwe budashamaje, yasabye ko uyu muhanzi nawe ‘kuzerekana ubukwe bw’ikitegererezo uko bukwiye gukorwa’

Ku bijyane n’ibyo yagiye yandika ku mbuga nkoranyambaga asa n’ushotorana na Bruce Melodie, yavuze ko byose byari bifite aho bituruka. Ngo kwandika kuri instagram avuga ko “Bruce Melodie adakwiye kwiyita igitangaza” ngo byakomotse ku magambo yumvise aho yari yagiye, agasanga Bruce Melodie agenda amuvuga nabi.

Ngo kwandika yibaza ukuntu Bruce Melodie afatanyije na Fik Fameica babuze abafana mu gitaramo bagombaga gukorera ku Gisenyi, n’uko yari atekereje amasomo yahawe na Bruce Melodie amubwira ko kuba igitaramo cye na Jay Polly cyahombye ari uko ategereye abantu yise ‘abasaza’. Yagize ati:

"Njyewe ndi umuntu ushyira comment ku kintu. Niba umuntu ari igitangaza akajya I Gisenyi ari igitangaza…. Nigeze gukora Launch na Jay Polly ngirango murabyibuka ntiyagenda neza. Arambwira ngo ntabwo muzi gutegura ibitaramo. Ndamubwira nti ese bigenda bite!? Arambwira ati mwebwe mugomba kwegera abantu b’abasaza, Ndavuga nti wa mugabo we ibi bintu mbisevinze mu mutwe,…..".

Ngo Ama-G The Black yatangiye kumva ko yakoze amakosa mu gutegura igitaramo.

Kuko akimara gusoma inkuru y’uko Bruce Melody na Fik Fameica babuze abo baririmbira I Gisenyi, yibajije ukuntu ‘igitangaza’ cyabuze abafana. Ati ‘Nonese igitangaza cyabura abantu.”


Ama G yabyaranye na Liliane umwana w’umukobwa bise Agasaro Babita Lana

Ama- G The Black yavuze ko igihe cyakageze ngo we na Bruce Melodie bacoce ibibazo ariko ko mu gihe cyose hari utaremera ko ari umurwayi undi ari muganga, ngo biracyari kure nk’ukwezi. Ngo ibye na Bruce Melodie birasaba amasengesho ahambaye.

Ama-G The Black usa n’uwatangije iyi ntambara, ni we watangije byose yandika ku mbuga nkoranyambaga. Iki ni ikibazo gikunze kugaruka mu itangazamakuru n’ubwo kenshi Bruce Melodie yumvikana avuga ko adashaka kugira icyo avuga kuri Ama-G The Black, kuko ngo nta kibazo afitanye nawe ahubwo ko ariwe ugifitanye n’umurinzi witwa Jean Luc bivugwa ko afitiye ibihumbi 20,000 Frw.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa