skol
fortebet

Amafoto y’umuraperi nyarwanda Masho Mampa agaragaza uburyo asigaye angana n’uko asa kubera mugo akomeje gutera benshi agahinda[AMAFOTO]

Yanditswe: Thursday 23, Aug 2018

Sponsored Ad

skol

Umuraperi Masho Mampa wigeze gukundwa cyane muri muzika nyarwanda akomeje kubabaza benshi bitewe n’uburyo ubuzima bwe bukomeje kujya aharindimuka kubera ibiyobyabwenge.

Sponsored Ad

Marshal Mampa yamamaye cyane mu ndirimbo nka Irimbi ry’abazima, Umuhanda, Ibyanjye ndabizi, Ukuri n’izindi nyinshi.

Masho Mampa ubundi yari umusore w’ibinyabigango w’ahaburaga abantu benshi tudasize abamotari bavugaga uburyo bamutwaraga akabatera umunigo akabaka amafaranga babaga bakoreye.

Uyu mugabo ntago yaherukaga kugaragara mu itangazamakuru rya hano mu Rwanda, ndetse benshi bibazaga ahantu yagiye bikabayobera.

Nyuma y’igihe kinini yihishe, kuri ubu hagaragaye ifoto ya Masho Mampa maze abantu benshi baratungurwa cyane bibaza ibyabaye ku buzima bwe birabayobera.

Masho Mampa yari umusore ufite ibigango, k’uburyo n’abantu bamutinyaga cyane gusa kuri ubu asigaranye ibiro biri hafi ya ntabyo nk’uko mubibona ku ifoto iri haruguru.

Amakuru aagera ku kinyamakuru Umuryango.rw aturuka mu bantu bazi cyane ibya Masho Mampa bahamya ko uyu muraperi ngo yaba yarabaye imbata y’ikiyobyabwenge cya Mugo .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa