skol
fortebet

Amagambo Katauti yatangaje ku bukwe bw’uwahoze ari umugore we yatunguye benshi(AMAFOTO)

Yanditswe: Wednesday 01, Nov 2017

Sponsored Ad

skol

- Katauti nta kibazo atewe no kuba Oprah yakoze ubukwe n’undi mugabo
- Oprah yatandukanye na Katauti none yishakiye undi mugabo

Sponsored Ad

Ndikumana Hamadi Katauti wahoze ari umugabo wa Irene Uwoya wamenyekanye nka Oprah, nyuma yo kumva ko uyu wahoze ari umukunzi we yaba yamaze gushyingiranwa na Dogo Janja yatangaje amagambo yatunguye benshi.

Ndikumana Katauti abinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram yatangaje ko nta kintu na kimwe azi ku kuba Oprah yaba yamaze gushaka undi mugabo ndetse anatangaza ko hari hashize igihe kinini nta mishyikirano bagirana.

Katauti na Oprah bagiranye ibihe bidasanzwe by’urukundo

Katauti yagize ati: ”Uwo Irene yashyingirwa atashyingirwa, nta makuru mbifiteho. Maze igihe kirekira mbayeho ubuzima bwanjye bwite. Nta makuru mfite yerekeye ubukwe bw’uwahoze ari umukunzi wanjye.”

Aya magambo ya Katauti agaragaje ko atababajwe na busa no kuba uwahoze ari umukunzi we yishakiye undi mugabo n’ubwo bitaraba impamo.

Ni mu gihe ibintu bikomeje kuba amayobera aho ubukwe bwa Oprah na Dogo Janja butari kuvugwaho rumwe. Bamwe bakaba bavuga ko ubu bukwe butigeze bubaho ahubwo ari ukugira ngo Oprah na Janja bavugwe mu itangazamakuru mu gihe abandi bavuga ko baba baramaze gukora ubukwe ariko bakabukora mu ibanga.

Twabibutsa ko Urukundo rw’umukinnyi w’umupira Katauti n’umukinnyi wa filime Irene Uwoya rwari rumaze igihe rwarajemo agatotsi. mu minsi yashize Katauti yigeze kwandikira Oprah amusaba ko byibura yamuha umwana we bakavugana kuri telephone kuko ngo yari yaranze ko bavugana ndetse igihe kikaba cyari kibaye kirekire.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa