skol
fortebet

Angel wavuzweho gukundana na Rutura yambwitswe impeta n’umusore bakundana

Yanditswe: Saturday 07, Jul 2018

Sponsored Ad

skol

Angel Uwamahoro wigeze kuvugwa mu rukundo n’umunyarwenya Arthur Nkusi yambitswe impeta n’umusore witwa Christian bagiye kwibanira kuri ubu utuye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Sponsored Ad

Angel Uwamahoro ni umuhanzikazi w’imivugo, yamenyekanye cyane muri 2014 ubwo we n’abandi bakobwa 2 bavuze umuvugo muri Rwanda Day yabareye muri Leta ya Atlanta muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Ndetse na San Francisco muri 2016 aho ryahuje Ihuriro ry’Ubyiruko ryabereye i Dallas muri 2015, Inama y’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe muri 2016, ndetse yabaga no mu itorero rya Mashirika.

Uyu mukobwa uba muri Leta Zunze Ubumwe Z’Amerika, muri iki cyumweru turi gusoza yambitswe impeta n’umukunzi we witwa Christian Kayiteshonga nawe usanzwe uba muri Amerika aho akora ibijyanye no gutunganya amashusho.

Angel yigeze kuvugwaho ko yaba akundana n’umunyarwenya Arthur Nkusi yambitswe impeta ari kumwe na bamwe mu nshuti ze za hafi zirimo umuhanzi Meddy n’umukunzi we ukomoka muri Ethiopia ari nawe wemeje ko Angel yemereye Christian kuzamubera umufasha.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa