Umushyushyarugamba akaba n’umunyamakuru w’imyidagaduro wa RBA yemeye ko atwite umwana we wa kabiri agiye gukurikiza imfura ye yabyaranye na Ndanda.
Ni mu kiganiro kirambuye Anita yagiranye n’Inyarwanda yemeye ko atwite umwana wa kabiri uhuje se n’imfura ye,abana yemera ko yabyaranye n’umuzamu Nizeyimana Alphonse Ndanda ,gusa akaba yirinze kugira byinshi atangaza usibye kuba yemeye gusa ko ari kwitegura kwagura umuryango we.
Ku mugoroba wo ku itariki ya 29 Kanama 2017, Anita Pendo nibwo yibarutse umwana w’imfura w’umuhungu k’umusore w’umukinnyi Ndanda Alphonse .
Umushyushyarugamba Anita Pendo ni umwe mu bakirisitu b’abagarukiramana binjiye mu idini rya Jesus Is Coming ari naryo yabatirijwemo tariki ya 25 Ukuboza 2015.
Ibitekerezo
sha!nanjye nubukene ndikuzira "nahubundi imyaka ndimo’niyo gukora umuryango2!Buriya Anita igihe yaherey aryoshya"iki nicyo gihe agiye kubabyara umufiririzo!!