skol
fortebet

Anita Pendo yakoze urutonde rw’ibyamamare/kazi nyarwanda bibishya imyidagaduro byiganjemo abakinnyi b’umupira,abakinnyi ba Filime,abanyamakuru,abahanzi mu ndirimbo z’urukundo n’abahanzi muri Gospel[AMAFOTO]

Yanditswe: Wednesday 27, Feb 2019

Sponsored Ad

skol

Umunyamakuru,Umushyushyarugamba akaba n’UmuDj Anita Pendo utajya wiburira yakoze urutonde rw’ibyamama/kazi nyarwanda 13 bibishya imyidagaduro mu Rwanda.

Sponsored Ad

Ni mu kiganiro akoreranamo na mugenzi we Murindwa kuri Magc Fm,aho yagize ati kuri iyi nshuro ngiye kubakorera urutonde rw’ibyamamare nyarwanda bibishya imyidagaduro [Showbiz] mu Rwanda.

Yatangiye avuga ko ibi byamamarekazi 13 bitajyabivugwa kuri dega iyo ariyo yose,bivuze ko ngo babishya Showbiz batuma bataryoherwa n’amakuru kuko abantu ngo bashaka kumva ibintu bibi,akaba yakomeje yibaza impamvu aba bantu bo batajya bakora amanyanga cyangwa ngo bakotore.

Reba hasi urutonde rw’ibyamamare nyarwanda 13 Anita Pendo avuga ko bibishya Showbiz n’impamvu buri umwe yagiye amuhitamo:

13.Denis [Akina Filime]

Anita ati "Denis nukuri nta hantu twari twamubona bamwandika...yatonganye n’umuntu ...yabuze amafaranga yo kwishyura cyangwa ngo byagenze gutya na gutya".

12.Kimenyi Yves [Umuzamu w’Ikipe y’Umupira w’Amaguru APR FC]

Anita ati "Kimenyi uri umustar..Yves Kimenyi icyo mbona kuri Instagram yawe..icyo bakwandikaho ni Yves yahindukiye..mu izamu maybe bamutsinze ibitego bingahe..nyuma y’ikibuga nta handi hantu nongera kumva Yves n’umustar..sindamubona yakase Nyabugongo n’amaguru...Sindamubona yarwanye n’umutipe bapfa umukobwa..Noo ntabwo muryoshya Showbiz..Yves that is not Player".

11.Manzi Thierry [Myugariro w’Ikipe y’Umupira w’Amaguru Rayon Sports]

Anita "Manzi uri Umusitari twese turabizi..umuntu wese iyo yageze ku kibuga habaye match aravuga ati Manzi Manzi arahari yakoze akazi..abogeza bose umupira w’amaguru baba bavuga ngo Manzi Thierry Manzi Thierry...Mwibaze namwe umuntu namenye nanjye...Nukuvuga ngo Manzi ntukatubihirize...Manzi ujye umera nka ba Caleb uterane ingumi..Ushote abantu tubimenye".

10.Rutanga Eric [Umukinnyi w’Ikipe ya Rayon Sports]

Anita ati "Rutanga Eric niyo umurebye ku maso ubona ari wa mutipe witonda..Wimereye gutya...Rutanga uri Umusitari ntabwo ibyo bintu dushobora kuzajya tubyemera byo guhora witwara nk’umupadiri...Noooo...Rutanga ngwino ukore agatendo..Wiyambure nk’ikabutura..".

9.Mani Martin [Umuhanzi Nyarwanda]

Anita ati "Mu baririmbyi nimundebere umuntu witwa Mani Martin..Mwa bantu mwe Mani Martin mwamwumvise kuva ryari...tuvugishe ukuri Mani Martin mwamwumvise kuva ryari..Akaza yego..ikibazo aracyitwara nkaho akiri muri Gospel...Kandi nko muri Gospel hari abantu bahora mu makuru nka ba Aline Gahongayire..ariko ndebera nka Mani Martin...Mani Martin ntiturabona umukunzi wawe...Mani Martin nta kintu na kimwe nta nkurumbi...Nturasinda ngo tubibone...Mani Martin ntabwo uriba umugore w’abandi ngo tubimenye...Mani Martin kubera iki utubihiriza Showbiz..Mani Martin aba aririmba Gakondo..Mama Ndare..Ayii Ndaraye wee..Oya Oyaaa".

8.Yvan Buravan [Umuhanzi Nyarwanda]

Anita ati "My Dear Friend Buravan....Icya mbere uri umutipe mwiza...Icya Kabiri uri mu myaka yo kuba bakuvugaho ikintu..Byibura uri nko gutereta..Byibura uri nkooo..Simbizii simbizi..ariko Buravan do something...tujye nko muri Club ukubite nk’umuntu byibura bakwandikeho inkuru mbi tubimenye..Buravan ibyo sibyo byo kutubihiriza ntabwo aribyo ntabwo aribyo..Buravan kora agatendo tukubone...Uririmb Rnb..Uririmba urukundo ariko nibura kunda abakobwa nka batandatu icyarimwe tubimenye..Buravan Oya We are tired being a Good Guy...We are so Tired .."

7.Christopher [Umuhanzi Nyarwanda]

Anita Pendo "Christopher Muneza..This World ntabwo iri Perfect...wiba Perfect ..don’t don’t...Christopher reka kuba Perfect ...Gute ushobora kubwira ngo wowe Christopher igihe nakumenyeye...uretse rya jwi ryawe rihogoza..Reba nka Christopher twajyanye muri za Guma Guma nyinshi zitandukanye..ikintu nabonaga akora..muri Bisi nkabona araririmba gusa uturirimbo afasha abandi...Byibura umunsi umwe uzahuruduke hejuru ya Stage wikubite nko hasi byibura tubimenye...Christopher niba ari ibyo ngibyo..ndasaba abantu babiri bari mu muziki usanzwe..ndasaba umuntu witwa Buravan..umuntu witwa Christopher ko mwajya kuririmba Gospel..kubera y’uko muri abana beza mugakabya".

6.Isheja Sandrine [Umunyamakuru kuri Radio]

Pendo ati "Ariko Sandrine nkuzi ukiri umukobwa..nkuzi ukora kuri Salus...ufite ijwi riri Romantic..Avuga neza..ava kuri Salus ajya ku Isango akajya avuga Comment kuba Celebrities..nkuva udukuru twe..akajwi keza n’ubuhanga bwinshi mu gutegura ibiganiro bye..nyuma twumva ngo Sandrine yakoze ubukwe...Yabyaye..ibintu byose biri ku murongo..Sandrine kuki uri umwana mwiza cyane...Sandrine ibaza nk’inkuru bankozeho nka miliyoni..Anita yakoze ibi..Anita yaciye aha..noneho bamuteye inda..noneho byagenze gute..Sandrine byibuze urwane n’umugabo tubimenye".

5.Iradukunda Liliane [Miss Rwanda 2018]

Anita ati "Liliane byarantunguye ejobundi banditse ngo Mama wawe ntabwo mwumvikana..but no muri ako kavuyo k’ibyanditswe byose..yariturije cyane..ameze nka Malayika bateretse ahantu..Liliane Apucupucu...Liliane byibura ambara Bikini urumva...wifotoze..Njya mu cyumba cyawe ufate Selfie wambaye nk’imyenda yo hejuru gusa..noo hahahaha...Liliane Stop Being a Good Girl..Iyi Si uzanyinyura hehe".

4.King James [Umuhanzi Nyarwanda]

Anita "Umwami James turirimbira uturirimbo twiza..twa Rnb turyoshye tw’imitoma...King James nta hantu bari bagufotora uri kumwe n’umukobwa...King James nta hantu twari twakubona nibura wandikiye umukobwa amagambo meza...King James nta hantu nari nakubona muri Club byibura bavuga ngo wasinze...Batwereka ngo amazu wubatse..".

3.QueenCha [Umuhanzikazi Nyarwanda]

Pendo ati "SweetBooboo..duheruka bakwandikaho inkuru Cox bavuga ngo mwatandukanye..IkiBooBoo cyacu cyakomeje cyicecekeye..nta kintu yavuze..yiririmbira uturirimbo..akomeza kwitera Furesheri yibera mwiza gusa...QueenCha Come On..bagutware umugabo ureba uceceke...Byibura genda ujye imbere y’igipangu cya Cox na Cherie we wifate Selfie uvuge ute Okay..nafashe Selfie imbere y’igipangu cy’Umu Ex Wanjye..Byibura iyo nkuru tuyimenye".

2.Israel Mbonyi [Umuhanzi Nyarwanda muri Gospel]

Anita Ati "Allelua..Naraye ku marembo y’Ijuru..Mbonyi ufite imyaka ingahe...Mbonyi kora ibintu by’imyaka yawe utazasaza ugasigara wicuza..uracyari muto Mbonyi tereta ..Tubabarire uterete..".

1.Aime Uwimana [Umuhanzi Nyarwanda mu ndirimbo zo Kuramya no Guhimbaza Imana]

Pendo ati "Aime Uwimana amaze igihe kinini mu muziki..Aime ni wowe uyoboye uru rutonde..Aime ikintu nshaka kukubwira...kubera Ubusaitari bwawe wakabaye ufite abana 20..byibura warabyaye nk’abana 20 hanze..Bari hafi no kutwereka ngo Aime yagiye mu ijuru..bari hafi no kutwereka amafoto ngo Aime ng’uyu yifotoreje mu ijuru..Aime kuva kera rwose nta gatendo wigeze ukora na gato,tubabarire noneho muri iyi myaka isigaye uzakore agatendo..Tubabarire Tubabarire..Sibyo..Byibura hari ukuntu Abahanzi ba Gospel mugenda hanze..Uzagende utoroke byibura tumenye ko watorotse".

Mu gusoza Anita yakomoje kuri mugenzi we nawe w’umunyamakuru Tidjara Kabendera amutangaho urugero mu bagiye bakora udutendo avuga ko nibe nawe byibura amaze gukora ubukwe bubiri ku bagabo batandukanye,ndetse nawe yitanzeho urugero ko ngo yabyaye abana babiri mu mwaka umwe aho bamwanditseho n’inkuru nyinshi zigiye zitandukanye.

Anita akaba yakomeje avuga ko ubwana bwiza ataribwo bashaka,avuga ko nibadakora amanyanga cyangwa udutendo nta wuzamenya ko ari Abasitari.

Ibitekerezo

  • Wowe Pendo shaka ubwami bw’Imana no gukiranuka kwayo kandi winginge Yesu atahe mumutima wawe kuko ibyawe ndabona ntakijyenda pe. Uzajye uvuga abandi bari mu bindi ariko rwose abakozi b’Imana ubareke

    Ariko nkawe Jacob itangazamakuru cg showbiz uzi icyaricyo?? Mujye mureka kuvanga amasaka n’amasakaramentu! Ibyo Pendo yavuze biri muri job descrption cg munshingano ze ! Ibyo winjiyemo wowe rero ni nosense

    Jacob ahubwo wowe iyo Mageragere iri mu mutima wawe ugomba kuyisohokamo sinon Umwami Yesu naza asanga ufunze azajyana Pendo wowe usigare. Uti gute rero? Urumva Pendo yagira ukwerekwa kubantu bangana gutya ataberetswe na Yesu? Anita love u.

    Jacob abakozi b’imana batavugwa nibo biba abayoboke bakanabasambanya ntihagire ukopfora ngo ni abakozi b’imana ubavuzeho imana yakwica. abo anitha yavuze ni abaririmbyi ba gospel ntabwo ari abakozi b’imana. Imana ishobora byose nta mukozi ikeneye irishoboye.

    Mwebwe mwiyise Jimmy na Gruec muri injiji nkuyu munyamakuru ngo Anita ibyo uyu Jacob yavuze nibyo,you bustard.

    Anita weeee! ndagukunze cyane! Utweretse ko umuntu ashobora kuba umustar kandi nta madega akora ngo yiyandarike kandi akazi ke kagakorwa nezaaaaaa. good approach! ureke abari kugutuka!

    Ese obwo murapfiki mwabasore mwe ko umunyamakuru ibyo yavuze ntacyo byatwaye banyirabyo?be careful please!

    Ese obwo murapfiki mwabasore mwe ko umunyamakuru ibyo yavuze ntacyo byatwaye banyirabyo?be careful please!

    Hhhh Anita ntukansetse pe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa