skol
fortebet

Apôtre Masasu yemereye abagabo kujya bakirigita abagore babo mu gihe cyo kuramya

Yanditswe: Wednesday 10, Oct 2018

Sponsored Ad

skol

Umuyobozi wa Restoration Church mu Rwanda, Apôtre Ndagijimana Yoshua Masasu, yasabye abagabo kujya bicarana n’abagore babo mu rusengero, abaha n’uburenganzira bwo kubakirigita mu gihe cyo kuramya.

Sponsored Ad

Ni ikimenyetso yavuze ko kizanoza imibanire y’abashakanye, bitagutuma n’abatarashyingirwa babyifuza.

Yabitangaje mu gusoza amateraniro y’umuryango y’iminsi 14 ku wa 28 Nzeri 2018. Yari afite intego ivuga ko “Guca bugufi no kwirinda ibisindisha byubaka umuryango.”

Apôtre Masasu yasobanuye akamaro k’umuryango n’uburyo Satani awanga, yitangaho urugero rw’ibihe bigoye we n’umugore we bamaranye imyaka 29 banyuzemo, ariko bakagumana kuko bemeye guca bugufi ku Mana.

Ati “Twebwe twavuye kure. Sinari nzi ko umuntu yafata umugore we mu kiganza. Ibyo simbizi. Sinari nzi ko umuntu atahana ’pomme’. Sinari nzi ko umuntu yakumbura, agakunda umugore we.”

“Ejo bundi nanjye naramusohokanye [...] Nta kintu utakwiga mu buzima Imana yaguhinduye.”

Yanagarutse ku kuvuga ko adashaka abagabo baticarana n’abagore babo mu materaniro.

Ati “Sinshaka kongera kubona abagore baticaranye n’abagabo babo. Abagabo bataza mubandekere njye n’Uwiteka tuzabakurura, ariko abaza mwe gutatana. Ibyo kubona umugore yicaye hariya, umugabo yicaye hariya simbishaka, mushake intebe.”

“Nimushaka muze mufate iyanjye munyimure ariko mwicarane [Yimyoza]. Kandi hagati mu kuramya Imana mujye mubakirigita mu mugongo, ndabyemeye.”

Yatanze urugero rw’imiryango ikwiye kureberwaho, anakomoza ku bo yavuze ko bigize abanyamwuka cyane batabikozwa.

Bamwe bahise bakubita igitwenge, na we ababwira ati “Baragira ngo ntibikijijwe dore uko babaye! Ariko iri torero nzarirera nte? […] Bizatuma abaseribateri bari aha ngaha bumiranye, batanabona, bibatera ubushake bwo kuzarongora neza.”

Yabibukije ko bagomba gukundana, nubwo baba bari guca mu bihe bikomeye bitewe n’umwe mu bashakanye.

Yakomeje agira ati “Hari abavuga bati ni gute wakunda umugore wakwishe mu mutima imbere, abantu bari gusigana. Abagabo bavuga ko bazatangira gukunda abagore babo bamaze kuganduka, icyo niikinyoma. Mukunde atanagandutse, agutuke umusome.”

Apôtre Masasu kandi ku wa 6 Ukwakira 2018, ubwo yari mu materaniro yagarutse ku ngingo y’Ubumwe n’Ubwiyunge mu muryango.

Yahamagaye umwe mu bagabo amusaba gukora ku itama ry’umugore we, akamubwira ko amukunda. Barahoberanye cyane.

Apôtre Masasu yahise amubwira ati “Musome no ku munwa nta kibazo birakijijwe.”

src:Igihe

Ibitekerezo

  • ashigaje kubaha nubwo kubariramo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa