skol
fortebet

Asinah yagiye i Dubai mu rwego rwo kwiyibagiza imibabaro ndetse n’ imihangayiko

Yanditswe: Friday 18, May 2018

Sponsored Ad

skol

Asinah Erra ubu ari muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu mujyi wa Dubai aho yagiye kwiyibagiza imibabaro ndetse n’ imihangayiko .

Sponsored Ad

Umuhanzikazi Asinah Erra ubu ari muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu mujyi wa Dubai ngo icyahamujyanye ni ukuruhuka no kwiyibagiza ibibazo n’imihangayiko amaranye iminsi, ni naho yatangiriye igisibo cy’Abasilamu.

Mu bikorwa bitanduka byajyanye Hassinah ku mugabane wa Aziya harimo gutangirira Igisibo cya Ramadhan i Dubai ndetse no kugandukira Imana mu buryo bunyuranye, bityo ngo bizamufasha kugirango umutima we utungane .
Yagize ati ““Ubu ndi i Dubai, nagiye kuruhuka ndetse no kwiyibagiza imihangayiko mazemo iminsi, ubu natangiye igisibo nzongera gukora nyuma y’ukwezi gisojwe.”

Asinah nta gihe runaka yavuze ko azagarukiraho mu Rwanda ariko ngo Igisibo cya Ramadhan kizajya kurangira yaramaze kugaruka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa