skol
fortebet

Babou G wamamaye mu mvugo ‘Salama Wowe’ arafunze

Yanditswe: Saturday 12, May 2018

Sponsored Ad

skol

Babou G yatawe muri yombi azira ko ntabyangombwa agira .

Sponsored Ad

Nsabimana Emmanuel uzwi nka Babou G umusore wamamaye ku mbuga nkoranyambaga mu mwaka wa 2015 nyuma y’ imvugo yitiriwe zirimo“Suna ,Mikafone, Ibaze nawe , Salama wowe ,ndetse n’izindi , ku mugoroba wo ku wa Gatanu, tariki 11 Gicurasi 2018 nibwo yatawe muri yombi na Police ya Kabarore mu Karere ka Gatsibo kubera ko ntabyangombwa afite .

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Uburasirazuba, CIP Théobard Kanamugire yabwiye Igihe dukesha iyi nkuru ko Nsabimana Emmanuel wamamaye nka Babou G yafashwe nta byangombwa afite.

Yagize ati “Amakuru ahari ni uko ikibazo cye gikwiye kureberwa mu ishusho y’ubuzererezi gusa, nta kindi.”

Mu byaha Babou G akurikiranweho harimo kugurisha akabido ka Litiro eshanu karimo amazi mu cyimbo cy’amavuta, yanyomojwe na polisi ,ndetse no kutagira ibyangombwa aho yafatiwe mu Karere ka Gatsibo avuye mu Murenge wa Nyakagarama wo mu Karere ka Kayonza.

Twabibutsa ko Babou G yavuzwe cyane muri Kanama 2015, ubwo ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwizwaga amashusho y’ikiganiro yagiranye n’umunyamakuru Yohani Umubatiza kuri TV10 yakwirakwizwaga hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga bigatuma amwe mu magambo ye atangira gukoreshwa n’abahanzi ndetse bamwe bakambara imyenda agaragaraho kubera ubwamamare yagize mu gihe cyihuse.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa