skol
fortebet

Bamporiki, RALC na Minisitiri Nyirasafari bagize bavuga ku birori bizakorerwa ubusambanyi [AMAFOTO]

Yanditswe: Thursday 08, Nov 2018

Sponsored Ad

skol

Nyuma y’iminsi mike hadutse inkuru ivuga ku gitaramo cyo gusambana kigiye kubera mu Mujyi wa Kigali, kigatungura abantu benshi, ubu hamaze kwemezwa ko iki gitaramo kitakibaye n’ubwo nta Tangazo rigikumira ryari ryashyirwa ahagaragara.

Sponsored Ad

Hakurikijwe ubusabe bwa benshi babonye ifoto yamamaza iki gitaramo, bagatangira guhuruza basaba inzego z’umutekano ko zakoresha uburyo bwose zihagarika iki gitaramo, umwe yanditse ku rubuga rwa Twitter asaba Bwana Bamporiki Eduard uyobora itorero ry’Igihugu kugihagarika mu maguru mashya.

Uyu wanditse asaba ko iki gitaramo cyiswe “Pussy Party” gihagarikwa mu rwego rwo guha agaciro no gukomera ku muco gakondo w’Abanyarwanda, yahishuye amazina na numero ya Telefone y’umuntu ufite uruhare mu kugitegura n’ubwo byinshi bigikubiyemo byagizwe ubwiru bukabije.

Yavuze ko urimo kugitegura yitwa TWAGIRAYEZU Innocent ndetse ko n’amatike yatangiye kugurishwa ku muntu wese wifuza kuzacyitabira, uyu muntu yifuje ko hagira igikorwa kigahagarikwa hakiri kare.

Bamporiki Eduard uyobora Itorero ry’Igihugu yasubije avuga ko iki gitaramo kitazaba.

Bamporiki Edouard avuga ko iki kirori kitazaba

Bamporiki Edouard kandi aganira na ISIMBI yavuze ko nta byinshi bavuga kuri abo bantu mu gihe batigaragaza ngo berure koko niba icyo gikorwa gihari ndetse giteguwe mu buryo nk’ubwo cyavuzwemo, "kuko hari n’igihe byaba ari uguha imbaraga ikintu kibi kandi kidahari."

Yagize ati "Mu Itorero ry’Igihugu icyo twifuriza abantu ni ukudakora ibyo bintu by’urukozasoni kuko binabujijwe mu mategeko, gusa uwo dukurikirana ni umuntu uhari wigaragaza kandi watojwe naho ubundi iyo bitabaye ibyo ubikoze akurikiranwa n’izindi nzego."

Mu kiganiro na IGIHE Dr Nzabonimpa Jaques ushinzwe Umuco muri RALC, nawe yavuze ko ibintu nk’ibi we ntacyo yabivugaho kuko yumva birenze guhonyora umuco ahubwo ko bigomba gukurikiranwa na Polisi kuko biri mu cyiciro cy’ibyaha by’urukozasoni.

Mu gihe Minisitiri wa Siporo n’Umuco, Espérance Nyirasafari, we yavuze ko nta kintu yavuga ku gitaramo nk’iki kuko nta byinshi akiziho.

Mu kiganiro kuri telefoni n’umukobwa uri mu bateguye iki gikorwa ariko utemera gutangaza amazina ye, yavuze ko benshi bahutiye ku nyito cyahawe ndetse n’ifoto yakwirakwijwe bakagitazira ’icyo gusambana’ nyamara kizakorwa mu buryo bwo kwishimisha gusa ku bitabiriye.

Yagize ati "’Pussy Party’ izahuza abantu bambaye ’mask’, bipfutse mu maso, ni inyito ihuye n’ipusi aho kuba uko abantu babitekereza n’uko byagiye bitangazwa. Abishyuye bamaze kwishyura ndetse ubu hasigaye amatike mbarwa, uwatanze amafaranga ye rero ni we uzamenya ibizaberamo nyakuri."

Aya ni amatike y’ibihumbi 30 by’amafaranga y’u Rwanda

Yakomeje avuga ko batiteguye gutangaza aho igikorwa cyabo kizabera, imyirondoro yabo n’ibintu bitandukanye benshi bibaza kuko ari ’Private Party’ cyangwa se igitaramo cy’ibanga, bityo babikoze byaba ari uguhonyora icyizere cy’ababishyuriye kwitabira.

Uyu mukobwa avuga ko umuntu uzitabira igitaramo azabona nk’ibisanzwe bibera mu tundi tubyiniro birimo "kunywa ibinyobwa bitandukanye bijyanye n’amahitamo ye, kurya, kubyinirwa ndetse no ’kwishimisha’".

Amatike y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 50

Iki kirozi gikomeje kwamamazwa cyane ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye,bivugwa ko cyari gisanzwe gihuza abakobwa baziranye gusa ariko kuri ubu byabaye rusange nubwo biri gutegurwa mu ibanga rikomeye .

Andi makuru agera ku kinyamakuru UMURYANGO ni uko iki gitaramo kizabera ahantu mu nyubako y’igorofa ’Etage’,ndetse ko bakurikije uko abantu bazaba bishyuye,ab’ibihumbi 30 ngo bazabashyira ahantu hamwe muri Salon,naho abishyuye ibihumbi 50 by’Amafaranga y’u Rwanda bagende babashyira mu byumba hejuru muri etaje.

Ibitekerezo

  • Mwakoze kudusubiza agaciro byari byaturenze rwose.Hari ibindi byinshi byagirira abanyarwanda umumaro aho kubaroha

    ababantu bategura bino bitaramo nabatekamutwe kuko bari gushuka abantu ngo bagure ama ticket kandi baziko bitazaba ,baragirango nibamara kwibonera amafranga bazahite bayashyira kumufuka ubundi bavugeko polisi yababujije KO biba kuko baziko abazaba bamaze kuishyura batazayasubizwa kandi ntaho bazaregera kuko bihabanye.

    Ibyo kwishimisha mu busambanyi,ntabwo biba mu Rwanda gusa,ni ku isi yose.Urugero,mujya mwumva ahantu hitwa SEX ISLAND n’ahandi.Muzi ama Lodges ku isi hose,akenshi akorerwamo ubusambanyi.N’i Kigali hari menshi cyane.
    Nubwo abantu nyamwinshi batabyemera,imana yashyizeho "umunsi w’imperuka" nkuko Ibyakozwe 17:31 havuga.Kuli uwo munsi,izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza,isigaze gusa abantu bayumvira.Byisomere muli Imigani 2:21,22.Kuli uwo munsi uteye ubwoba cyane nkuko bible ivuga muli Yoweli 2:11,Imana izakuraho ubutegetsi bw’abantu nkuko Daniel 2:44 havuga.Izaha ubutegetsi bw’isi yose Yesu nkuko tubisoma mu Ibyahishuwe 11:15.
    Hanyuma Yesu ahindure isi yose paradizo.Ibibazo byose biveho burundu,harimo ubukene,ubusaza,indwara n’urupfu.Soma Ibyahishuwe 21:4.Dushake imana mbere yuko uwo munsi uteye ubwoba uza.
    Ni Imana ubwayo ibidusaba muli Zefaniya 2:3.Dukore kugirango tubeho,ariko dushake cyane imana,twe guheranwa n’ibyisi gusa,kuko abibera mu byisi gusa,Imana ibafata nk’abanzi bayo.Byisomere muli Yakobo 4:4.

    Niba hari abashaka kujyayo mwabaretse mwe ntimujyeyo cyangwa nugufuha

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa