skol
fortebet

Bamwe mu byamamare nyarwanda banenze bikomeye Sauti Solo ku bw’igikorwa bakoreye Mani Martin bakoranye indirimbo[AMAFOTO]

Yanditswe: Friday 10, May 2019

Sponsored Ad

skol

Bimwe mu byamamare nyarwanda birimo abanyamakuru ndetse n’abandi bakurikiranira hafi muzika nyarwanda banenze itsinda rya Sauti Sol riherutse gukorana indirimbo n’umuhanzi Mani Martin ntihagire icyo rimufasha mu kumenyekanisha iki igihangano bahuriyemo.

Sponsored Ad

Taliki ya 2 Gicurasi 2019, nibwo Mani Martin yashyize hanze indirimbo ye yakoranye indirimbo n’itsinda ryo muri Kenya Sauti Sol maze indirimbo bayita Mapenzi.

Iyi ndirimbo mbere yuko isohoka yari yarabanje gutinzwa kuko umushinga wayo watangiye mu mwaka wa 2017 gusa bamwe mu bantu bari baratangiye kuyikuraho amaso ko itazigera isohoka mu gihe abandi bavugaga ko ntayakoze bitewe n’igihe kinini yari itegerejwe.

Mu kiganiro Mani Martin yigeze kugirana n’itangazamakuru yavuze ko iyi ndirimbo yakozwe ndetse yongera guhishura ko igiye gukorerwa amashusho. Aya mashusho yarafashwe nyuma hasigara kumvikana ku mpande zombi igihe iki gihangano kizajya hanze.

Kuwa kane Taliki ya 2 Gicurasi 2019, nibwo iyi ndirimbo yagiye hanze bivuga ko bari baramaze kumvikana igihe izagira hanze maze Mani Martin atangira kuyikorera imenyekanisha[ Promotion] gusa ku ruhande rw’itsinda rya Sati Sol ntibigeze bagira ikintu na kimwe bakora kuri iyi ndirimbo yasohokanye n’amashusho yayo habe no kuvuga ko yasohotse bifashishije konte zabo zo ku mbuga nkoranyambaga.

Ally Soudy yagize ati “Sinzi impamvu abahanzi bo hanze tububaha, tukanabaha amafaranga menshi ariko byagera mu gusoza ibyo bumvikanye n’abahanzi b’i Rwanda, bakikanyaza by’umwihariko mu kwamamaza ibihangano bakozeho mu bihugu bakomokamo. Ese indirimbo na Meddy yo yaheze he?… hmmm Nshuti zanjye, dushyigikire abacu, iyi indirimbo yitwa “Mapenzi” ya Mani Martin ft. Sauti Sol, wayisanga kuri YouTube kuri channel yitwa Mani Martin Official.”

Lucky Nzeyimana yagize ati” Muvandimwe Ally Soudy wenda nta nyungu n’imwe Sauti Sol babona muri iyi ndirimbo, ni yo mpamvu abahanzi b’iwacu bagomba kuva mu byo kwiruka inyuma y’abanyamahanga, aba bahanzi ntibabakunda baza bakurikiye inyungu si urukundo. Mani Martin ntucike intege. Sauti Sol ntabwo bari kwamamaza iyi ndirimbo reka twe ubwacu tubyikorere kandi tuyamamaze, mureke dufashe abahanzi b’iwacu. Mani Martin wakoze akazi keza muvandi.”


Dj Pius yagize ati “ Mani Martin yakoze akazi gahambaye. Nibashaka kumufasha bazabireke. Iki ni igikorwa cy’indashyikirwa kuri we reka tumushyigikire.”

Mu gisubizo cya Mani Martin ku gitekerezo cyatanzwe na Ally Soudy yagize ati” Ally Soudy na Luckman Nzeyimana n’abandi mwese mwumva urwo mvuga, dukoreshe ibishoboka byose dukwirakwize ibihangano byacu hose ubwacu, njya numva bavuga ngo ak’imuhana kaza imvura ihise, ubwo imvura nihita kazaza tumeze neza, tugafate cg tukihorere Dore link ya Mapenzi [..] abakunda music mwese nimumfashe kuyisakaza hose mukoresheje imbuga zanyu ndabyizeye izagera kure cyane.”

Bamwe mu bakobwa ku mutima na bino bintu byakorewe Mani Martin batangiye igikorwa bise #Mutesautisol mu rwego rwo kubereka ko ibyo bakoze batabyishimiye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa