skol
fortebet

Banki y’Isi igaragaza ko Abanyarwanda barenga 550,000 bazakena bikabije muri uyu mwaka

Yanditswe: Wednesday 10, Feb 2021

Sponsored Ad

skol

Banki y’Isi yagaragaje ko ubukungu bw’u Rwanda bwasubiye inyuma kubera icyorezo cya COVID-19, ndetse ko iki cyorezo gishobora kubuhungabanya imyaka myinshi.

Sponsored Ad

Iyi Banki ku wa Mbere yatangaje ko ingaruka kiriya cyorezo cyagize ku bukungu, zateje ibibazo ku ngo nyinshi ku buryo ababarirwa mu bihumbi baguye mu bushomeri, amafaranga binjizaga aragabanuka ndetse n’ibiciro by’ibiribwa biriyongera ku buryo byateje ubukene kuri benshi.

Raporo igaragaza uko ubukungu bw’u Rwanda Banki y’Isi iheruka gusohora, ivuga ko umusaruro mbumbe w’igihugu (GDP) wagabanutseho 0.2 ku ijana muri 2020, ugereranije n’uko byari byitezwe ko wiyongeraho 8% mbere y’uko COVID-19 yaduka.

Iyi raporo izwi nka ’Protect and Promote Human Capital in a post-Covid-19 World’, ivuga ko “kubera Guma mu Rugo, guhana intera, hamwe n’izamuka ry’ibiciro ryatewe n’icyorezo, umubare w’ubukene ushobora kwiyongera ku gipimo cya 5.1 ku ijana (abantu barenga 550.000) mu 2021, barimo abarenga 80% bitezwe kuzagaragara mu cyaro.

Impuguke ya Banki y’Isi mu by’ubukungu, Calvin Djiofack, yavuze ko impamvu ubukungu bw’u Rwanda bwahungabanye, ari uko “serivisi z’ingendo no kwakira abashyitsi zahungabanye, nyamara ari zo nzego igihugu cyashoyemo imari cyane mu myaka yashize binyuze muri gahunda ya MICE (Amanama, Inama Mpuzamahanga n’ibindi bikorwa.”)

Yunzemo ko “Ikibazo kirasaba ko hajyaho ingamba z’iterambere, hibandwa cyane ku bikorwa bifitanye isano n’icyaro kandi hibandwa cyane ku kwishyira hamwe kw’akarere kugira ngo bigabanye ingaruka z’ihungabana ku rwego mpuzamahanga.”

Raporo ivuga ko Guverinoma yatanze igisubizo cyihuse kandi gikomeye kuri iki cyorezo, ishyiraho gahunda yo kuzahura ubukungu (ERP) ingana na miliyoni 900 z’amadolari y’Amerika mu myaka ibiri y’ingengo y’imari ya 2019/20 na 2020 / 21.

Banki y’Isi ivuga ko iyi gahunda yagabanyije ubukene ku kigero cya 1.2% mu mwaka ushize, mu gihe byitezwe ko muri 2021 izabugabanya ku kigero cya 1.7%.

Ku ngingo ijyanye n’uburezi, Raporo ivuga ko, mu gihe hatabaho ibikorwa bifatika, ingaruka mbi ku burezi n’ubuzima, zifite ubushobozi bwo kugabanya umusaruro w’igihe kirekire no kudindiza iterambere ry’igihe kirekire mu gihugu.

Raporo isobanura ko gufunga amashuri igihe kirekire no kuba ingo nyinshi nta mafaranga zinjiza bishobora kuzagabanya umubare w’abanyeshuri, kubera ko abanyeshuri benshi bifuza akazi, bigashimangirwa n’uko abagera kuri miliyoni 3.5 baravuye mu ishuri.

Umuyobozi wa Banki y’Isi mu Rwanda, Rolande Pryce yagaragaje ko “Ingaruka zitigeze zibaho z’iki cyorezo zishimangira ko hakenewe gahunda na politiki zikomeye zo kurwanya ubukene, kubungabunga ubuzima, amashuri, ndetse n’akazi k’abaturage.”

Yavuze ko u Rwanda ruramutse rukoresheje neza ikigega cyashyizweho cyo kuzahura ubukungu, nta kabuza ko rwakwigobotora ingaruka zatewe na COVID ndetse rukanabera ikitegererezo ibindi bihugu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa