skol
fortebet

Benita ukina mu runana ngo Bruce Melody aramutse ahagaritse umuziki byamubabaza cyane

Yanditswe: Saturday 03, Nov 2018

Sponsored Ad

skol

Umukinnyi w’ikinamico Urunana ukina witwa Benitha akaba akina ari mukuru k’uwitwa Mutesi aho baba babyarwa n’umukinnyi w’ Urunana Mariyana yatangarije Isango dukesha iyi nkuru ko akunda umuziki nyarwanda ndetse n’uwo guhimbaza Imana avugako akunda Israel Mbonyi gusa ageze ku muziki w’isi avuga ko akunda by’umwihariko umuhanzi Bruce Melody.

Sponsored Ad

Abajijwe impamvu nyamukuru akunda Israel Mbonyi yavuze ko indirimbo aririmba ziba zirimo amagambo akomeye abajijwe ku muhanzi Bruce Melody yavuze ko akunda ijwi rye ndetse ko ari umuhanzi ufite umwihariko we mu miririmbire.

Yagize ati ” Nkunda umuhanzi Bruce Melody kuko aramutse ahagaritse umuziki byambabaza cyane [Abajijwe indirimbo ye akunda yasubije ko ] akunda indorerwamo ya Bruce Melody kuko yayiririmbye ashingiye ku bwiza bwa Mama we aho yamusabaga ko yakwireba akamenya impamvu amukunda".

Yakomeje avuga ko akurikirana muzika nyarwanda gusa ko akurikirana n’umwuga wo gukonda imikino y’ikinamico. Abajijwe niba ibyo akina mu ikinamico ajya anabikora mu buzima busanzwe yasubije ko atabikora ku bakobwa bose gusa bamwe mu nshuti ze agerageza kubegera akabagira izo nama.

Yasoje avuga ko asaba abandi bakobwa be kujya bitinyuka bakerekana Impano zabo kuko bizatuma bagera ku iterambere bihaye mu intego zabo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa