skol
fortebet

Bidasubirwaho Oswald na Ramesh bamaze kuva kuri City Radio kubera ubwumvikane bucye n’ubuyobozi

Yanditswe: Saturday 25, Aug 2018

Sponsored Ad

skol

Mutuyeyezu Oswald umaze igihe atumvikana kuri radiyo yari asanzwe akoraho yatangaje ko ubwumvikane buke n’ubuyobozi bwa City radio aribwo bwatumye asezera kuri iyi radiyo yerekeza kuri Radio10 na Tv10. Aho azajya akora ikiganiro cyitwa "Zinduka" kizajya gihitaho kuva kuwa mbere kugera kuwa gatanu.

Sponsored Ad

Ikiganiro kitwaga umunsi ucyeye cyari kimwe mu biganiro byakurikirwaga n’abanyarwanda benshi mu gitondo kubera amakuru yaraye n’ayazindutse acicikana hirya no hino, ahanini umuntu akaba yanakuramo na gahunda y’ibikorwa bikomeye by’umunsi, ariko iki kiganiro kikaba cyari gifite umwihariko w’uburyo gikorwamo bufashaga abantu kwidagadura bitewe n’abagikora ku buryo bari barigaruriye imitima ya benshi mu masaha y’gitondo.

Amakuru agera k’ UMURYANGO n’uko kuva kuri uyu wa mbere w’icyumweru gishize aribwo bafashe umwanzuro wo kuva kuri City Radio bakerekeza kuri Radio 10 ndetse na TV10 aho bazajya bakora ikiganiro kitwa ‘Zinduka’ kizajya gitangira kuva ku isaha ya saa 7:00 kugera saa 9:30 z’igitondo kuva kuwa mbere kugera kuwa Gatanu.

Mu kiganiro n’itangazamakuru Oswald yavuze ko bategekwaga kuvuga amagambo macye bagacuranga umuziki nkuko andi maradiyo abigenza gusa ngo ku giti cyabo babonaga bihabanye n’umurongo ngenderwaho w’ikiganiro cyabo niko gufata umwanzuro wo guhagarika akazi bakajya gukorera ahandi.

Yagize ati “ Bakadusaba ko twahindura uko dukora ikiganiro natwe tugatangira kuvuga amagambo make tugacuranga imiziki myinshi mbega ibi bigezweho."

Akomeza yongeraho ko “batigeze babikozwa ariko bamenyeshwa ko niba badashobora kubikora bagomba guhitamo icyo gukora ari ukugenda cyangwa kuguma kuri radiyo bagakurikiza amabwiriza we yise ay’igitugu, aha aba banyamakuru ntibabyishimiye bityo Oswakim we ahitamo guhagarika akazi n’ubw Ramesh we yari agikora. Nyuma ngo nibwo bumvikanye na Radio10 ndetse na TV10 aho bamaze guhabwa ikaze.

Oswald yasoje avuga ko bishimiye kuba berekeje kuri Radio 10 ndetse na TV10 cyane ko iyobowe n’abantu we asanga bakiri bato kandi bafite ubumenyi mu byo bakora, aha agasanga bizaborohereza akazi cyane ko na benshi mu bakozi ari abantu bakuranye biganye basanzwe baziranye ku buryo bitazabagora kumenyera.

Abajijwe niba ntacyo yishyuza City Radio cyangwa we ayigomba Oswakim yasubije ko byanze bikunze hari ibyo ayishyuza ariko adashobora ku kivuga mu itangazamakuru kuko yizeye neza ko bizagenda neza, gusa ngo bitagenze neza icyizere yari afitiye iyi radiyo cyayoyoka ndetse ari nabwo yagira byinshi atangaza kuri iki kibazo ndetse aheraho no kwifuriza City Radio ko yakwaguka muri byose kuko ifite abanyamakuru babanyamurava kandi bazayigeza kuri byinshi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa