skol
fortebet

Bishop Rugagi nawe ati ’iyo Pumbafu ivuga gute ko yatinze gusubizwa kandi akinywa inzoga’

Yanditswe: Wednesday 26, Sep 2018

Sponsored Ad

skol

Bishop Rugagi Innocent uyobora Redeemed Gospel Church yatangaje ko impamvu nyamukuru ituma abakirisito bamwe basenga cyangwa basengerwa ntibasubizwe ngo nuko bakomeza gukora ibyaha kandi bari mu nzu y’Imana, abo ngo abona ari ibi pumbafu (ibigoryi) kuko bashaka gusubizwa n’Imana kandi bakibereye mu byaha.

Sponsored Ad

Ibi yabitangaje kuri iki cyumweru tariki 23 Nzeri 2018 ubwo yagarukaga ku bijyanye no gusubizwa kw’ibyifuzo by’abakirisito baba bashyize imbere y’Imana binyuze mu masengesho cyangwa ibyo bamuzanira ngo abisengere.

Ati: “Igituma abantu baba mu rusengero ariko ntibasubizwe, nuko bashaka gufata uko imiterere y’umubiri iteye bagashaka kuyicomeka mu bumana. Ntibizakunda! Bibiliya iravuga ngo muve hagati ya ba bandi mudahwanyije na bo. Iyo tuvuga kumaramaza ni iki tuba tuvuze?”

Rugagi ngo atangazwa n’abantu banze kureka ubusinzi n’ubuhehesi ariko bagakomeza kugenda bavuga ngo Imana yatinze gusubiza amasengesho yabo.

Ati: “Biratangaje kubona umuntu avuga ngo yatinze gusubizwa kandi akinywa inzoga, iyo pumbafu (Pumbavu/ikigoryi) iba ivuga ngo yatinze gusubizwa ari umusinzi gute?…Ugasanga arashaka igitangaza ariko abakobwa umunani bose yirirwa ababwira ngo bazamubera abagore!…kandi yaza akadushyiraho tukagirango ari mu Mwuka! Ntabwo Imana itinza ibisubizo ahubwo isuzume wowe!”

Bishop Rugagi yavuze ko umunsi n’ijoro yakira ubutumwa bw’abashima Imana ko basubijwe ariko ugasanga hari n’abamaze imyaka myinshi mu rusengero rwe badasubizwa. Abo asengera ntibasubizwe ngo abagiraho amakenga.

Ati: “Ngewe ntabwo nemera ko nshobora kumarana na we imyaka ibiri amateka yawe atarahinduka…. Ntabwo Imana yabura gusubiza iyo uri umuntu uri serious (udakina).”

Rugagi yitanzeho urugero avuga ko we ubwe yagiye i Cyangugu agasiga ashyinguyeyo ubukene n’inzara akagaruka i Kigali yamaze gusubizwa.

Ati: “Nagiye i Cyangugu ndavuga ngo nshyinguye hano ubukene n’inzara ninsubira i Kigali nsubiraneyo amateka mashya kandi Imana yarabikoze. Ikibazo si ukutabona ibisubizo ahubwo ikibazo ‘usubizwa ni inde?’

Bishop Rugagi yabwiye abakirisito ko mu gihe bagiye gushakira ibisubizo ku Mana baba bagomba kumaramaza bakava mu byaha nta gukeba keba.

Ibitekerezo

  • Esewe amurushiki aramutuka

    nyamara ababavugabutumwa basaze mubatware indera hakirikare

    noneseko batubwirako bafite ubushobozi bagiye babamenya batarabasengera aba paster basigaye bahimba tu byabaye nkabazunguzayi

    Ngo ibigoryi !!!!!???? umuntu w’Imana aratukana bigeze aho se ra !!!! ????? Ariko aba bantu biyemera Imana yabaturinze koko !!

    Ngo inzoga ,abasinzi !!! None se niba warababeshye ngo uzabavugira baziveho bikanga,nkuko wizeza abandi ubukire butanfukanye, urabatukira iki ? Wasanga izo nzoga uvuga iwawe zihuzuye unasomaho bucece ahaaaa !!!!

    Ndibariza Bishop RUGAGI.Ni nde ukurusha gukora ibyaha??Dore ingero:Watubeshye ko uzajya muli CHK na FAysal "kuzura" abantu.Ntabyo wakoze kubera ko uzi ko ubeshya.Icyaha gikomeye ukora hamwe na Pastors benshi,ni ukurya amafaranga y’abantu,nyamara YESU yaradusabye gukorera imana ku buntu (Matayo 10:8).Ikindi cyaha ukora,ni "gukunda ibyisi",nyamara YESU yarabitubujije.Ngo urashaka kugura indege,mu gihe wanga guhemba abakozi bawe.Soma neza muli Zaburi 37:21,kwambura ni icyaha.Reka kubeshya rero abantu ngo impamvu badakira nuko bakora ibyaha.

    ntabwo ibyo Imana idukorera ari ingurane y’imirimo dukora cg inyishyu y’uko twakiranutse,ahubwo ibyo idukorera ni ubuntu bwayo.bibaye ibyo kuduhemba ko twakoze neza nta nakimwe twabona, kuko twese twaracumuye ntitwabasha kubona ubwiza bw’Imana

    Ibi nibimenyetso byimiminsi yimperuka ! ntibibakange, tuzabamenyera kumbuto zabo. singaho bari kwivamo ! ufite amatwi namaso ntacyo narebe kure.

    Ibi nibimenyetso byimiminsi yimperuka ! ntibibakange, tuzabamenyera kumbuto zabo. singaho bari kwivamo ! ufite amatwi namaso ntacyo narebe kure.

    Ngewe uko mbibona nuko aba ababwira ngo nibatange amaturo yi byifuzo byabo ngo abasabire barahita basubizwa bakayatanga ku bwinshi bakaheba bakagaruka kubaza imamvu batabona ibyo basabye? Nta kundi yabasubiza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa