skol
fortebet

Bishop Rugagi yatangaje ikintu cyamukuye ku bukene bwari bwaramwibasiye

Yanditswe: Wednesday 03, Oct 2018

Sponsored Ad

skol

Bishop Rugagi uyobora Redeemed Gospel Church yatangaje ko ubukene bwose n’inzara yahoranye yagiye kubishyingura ku Nkombo abinyujije mu isengesho yarangiza agasanga umushumba akamusengera amasengesho yamukuyeho karande y’ubukene yari yaramubase.

Sponsored Ad

Umuntu ashobora kwibaza icyo yakoze kidasanzwe cyamukuye muri ubwo bukene bwari bwaramuzengereje. Igisubizo Rugagi yatanze ku bibaza icyo kibazo nta kindi uretse kuba yarasenze Imana yarangiza agasanga umukozi w’Imana akamukuraho karande y’ubukene.

Yagize ati: “Nagiye i Cyangugu (gusenga) mbwira Imana ngo nshyinguye hano ubukene n’inzara ku Nkomo, ninsubira i Kigali nsubiraneyo amateka mashya, Imana yarabikoze.”

Rugagi yongeyeho ko yanasanze umushumba akamusengera akamukuraho karande y’ubukene.

Ati: “Nkimara gupfukama ku birenge bya Archbishop ari we papa wanjye wo mu Mwuka, aho ni ho karande y’ubukene yarangiriye, amagambo yanyaturiyeho hejuru ansutseho amavuta yaravuze ngo ‘uzaba umutunzi’ uwo munsi igikote cy’ubukene gisigara muri iyo biro (bureau). Igikote cyo kudahura n’abakomeye gisigara yo, kutabwiriza ahantu hakomeye bisigarayo, ikirere cyange kirafunguka.”

Inama Bishop Rugagi yagiriye abakirisito ku kintu gishobora kubageza ku bukire ngo ni ukwihuza n’abakomeye bafite ubutunzi.

Ati: “Nubwo wagira karande ugahura n’umuntu Imana yakuyeho karande, icyo gikoti cya karande kikuvaho ukambara umwenda w’uwo muri kumwe. Ushobora guhura n’umumiliyoneli gusa, kwicarana na we bikagusiga amamiliyoni, kwegera aho ari gusa…..”

Yabwiye abafite inshuti zirindwa zibabwira amagambo gusa ati: “Wowe uzagira inshuti y’ibigambo kuva ku wa mbere kugeza ku cyumweru, uzatera imbere? Ibyo bigambo se uzabijyana mu gikapu Nyabugogo babigure? Ariko niwicarana n’umuntu ufite ikoranabuhanga azajyana nawe kure.”

Bishop Rugagi yasabye abashaka kubona ibisubizo bivuye ku Mana ko bakwiye no kubanza kwisuzuma bakareba ko batavuye mu gakiza, kuko ngo hari igihe ibisubizo bitinzwa n’uko umuntu yabaswe n’ibyaha.

Ibitekerezo

  • Nibyo koko RUGAGI arakize cyane,kugeza nubwo ashaka kugura indege.Ariko nareke kubeshya kuko twese tuzi aho yakuye ubukire.Kandi tujye twibuka ko UBUKIRE butatubuza kurwara,gusaza no gupfa.Niyo mpamvu niba dushaka Ubuzima bw’iteka muli Paradis,Yesu yadusabye "gushaka mbere na mbere ubwami bw’imana" (Matayo 6:33),aho kwibera mu byisi gusa.Abantu bumvira iyo nama Yesu yasize aduhaye,azabazura ku Munsi w’Imperuka,abahe ubuzima bw’iteka nkuko yabyivugiye muli Yohana 6:40.Ntimukishinge bariya bavuga ngo iyo dupfuye tuba twitabye imana.Ntabwo bihuye n’ibyo Bible yigisha.Ni ikinyoma.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa