skol
fortebet

Bitunguranye umunyamidelikazi w’uburanga ’Kate Bashabe’ yahagaritse gukoresha imbuga nkoranyambaga[AMAFOTO]

Yanditswe: Tuesday 06, Nov 2018

Sponsored Ad

skol

Bashabe Catherine wamamaye nka Kate mu buryo butunguranye yahagaritse gukoresha imbuga nkoranyambaga nka Instagram.

Sponsored Ad

Kate Bashabe washinze inzu y’imideli yitwa ‘Kabash Fashion House’,kuri iki cyumweru gishize tariki 4 Ugushyingo nibwo uyu munyamidelikazi w’umunyarwanda yavuye ku rubuga nkoranyambaga rwa Instagram.

Amakuru ya Kate yo kuva ku rubuga nkoranyambaga rwa Instagram yageze ku UMURYANGO mu ijoro ryo kuri uyu wa mbere tariki 5 Ugushyingo,tubibwiwe n’umwe mu bamukurikiranira hafi utashatse ko amazina ye atangazwa.

Kate Bashabe avuye ku rubuga rwa Instagram nyuma yo kwifata amashusho kuri SnapChat avuga ko yanga imbuga nkoranyambaga gusa adatanga impamvu ndetse anisegura ku bakunzi be,aca n’amarenga ko nayo ashobora kuyivaho avuga ko atazi n’impamvu ayikoresha.

Inzu y’Imideli ya Kate Bashabe yise ’Kabash Fashion House’

Uretse ubuhanga n’umurava mu gukora ubushabitsi, Kate Bashabe ni umwe mu bakobwa bafite uburanga n’ikimero ndetse byashimangiwe mu mwaka wa 2010 agirwa Nyampinga wa MTN, muri 2012 yabishyizeho akadomo yambikwa ikamba rya Nyampinga wa Nyarugenge igicumbi cy’abakobwa b’indobanure mu bwiza.

Ntiyabaye nka ya hene babwiye ko ari nziza guhera ubwo ntiyongere gushokora ibyatsi ngo irishe ndetse ishishe kurushaho. Guhera muri 2011, Kate Bashabe ntiyongeye kuryama ngo ahezeyo, yahoranaga umutima uhagaze ashakisha inzira zamuvana mu cyiciro cy’abakora bakarindira umushahara w’ukwezi.

Mu inzu ye acuruzamo n’ibintu bitandukanye by’ubugeni

Kate Bashabe yatangiye urugendo rukomeye mu mwaka wa 2012, yahereye ku mafaranga yizigamiraga ku mushahara yakoreraga icyo gihe.

Iby’ubwiza no kwitwa Nyampinga yabishyize ku ruhande. Yatangiye acuruza imyenda iciriritse ariko myiza, nta duka yagiraga ahubwo yakoraga urugendo rw’amaguru ashakisha abakiriya, yategaga moto ari uko yabonye inyungu y’umurengera muri duke yacuruzaga.

Kabash Fashion House icururizwamo imideli itandukanye aba yagiye kwirangurira ku ruganda mu Bushinwa

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa