skol
fortebet

Bob Pro ,Urban Boys na The Ben nibo batsindiye ibihembo bya ‘Kiss Summer Awards’

Yanditswe: Monday 01, Oct 2018

Sponsored Ad

skol

Mu bihembo byo guhemba bimwe mu byamamare byitwaye neza mu marushanwa ya ‘Kiss Summer Awards’ mu matsinda atandukanye byegukanywe na Bob Pro ,The Ben ndetse na Urban Boys .

Sponsored Ad

Kiss Summer Awards yahataniragamo abahanzi batandukanye bari bahuriye mu byiciro bitatu aribyo Best Summer Song aho indrimbo Ntakibazo yegukanye igihembo , Best Summer Artist hatsinda The Ben na Best Summer Producer yegukanye na Bob Pro.

Abatsindiye ibi bihembo batangajwe mu kiganiro cyabaye kuri iki Cyumweru tariki 30 Nzeri 2018, iki kiganiro kikaba cyahitaga kuri radiyo ya Kiss Fm hatangazwa umuhanzi watsinze muri buri cyiciro.

Kugera ubu ntabihembo bizwi byateganyijwe gusa umwe mu bateguye iki gikorwa yahishuye ko mu minsi iri imbere uko rizajyenda rikura ari nako bizagenda biba byiza kurushaho ndetse bagenerwe n’ibihembo.

BEST SUMMER SONG:

  • 1 MILLION C’EST QUOI BY PEACE JOLIS
  • LOSE CONTROL BY THE BEN FT MEDDY
  • GARAGAZA BY YVAN BURAVAN
  • BAPE BY ACTIVE FT DJ MARNAUD
  • NTAKIBAZO BY URBAN BOYS FT BRUCE MELODY & RIDERMAN (Abatsinze)

BEST SUMMER ARTIST

  • CHARLY NA NINA
  • YVAN BURAVAN
  • THE BEN (Yatsinze)
  • BRUCE MELODY
  • RIDERMAN

BEST SUMMER PRODUCER 2018

  • PASTOR P
  • MADEBEAT
  • HOLLYBEAT
  • DAVYDENKO
  • -BOB PRO(yatsinze)

Ibitekerezo

  • my suggestion is that if possible you could replay the kiss hit 30 on sunday.thank you for giving us perfect and wonderful musics and e-news.love you all...@arturnrutura,@sandrineisheja,@antoinnetteniyongira,@auncleaustin,@asinaashanti

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa