skol
fortebet

Bob Pro yahaye urwamenyo itsinda rya Dream Boys ryashishuye injyana na Beat by’indirimbo y’umuhanzi wo muri Tanzania uko byakabaye-REBA HANO

Yanditswe: Monday 27, Aug 2018

Sponsored Ad

skol

Ndayambaje Emmanuel wamamaye nka Producer Bob Pro ufatwa nk’umuhanga mu bijyanye no gukorera abahanzi batandukanye indirimbo, yanenze bikomeye Dream Boys iherutse gushyira hanze indirimbo nshya, Bob Pro yavuze ko iyi ndirimbo bayishishuye uko yakabaye.

Sponsored Ad

Iyi ni indirimbo ‘Romeo and Juliet’ Dream Boys yakoranye na Riderman, ikimara kujya hanze abantu benshi bahise batangira guhererekanya indirimbo y’umuhanzi wo muri Tanzania witwa Beka Flavour ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye bavuga ko isa n’iyaba basore babanyarwanda.

Bob Pro avuga ko ahubwo Dream Boys ari abahanga kuko bakoze indirimbo isa neza n’iyuyu munyatanzaniya ndetse ahamya ko iyi ndirimbo ya Dream Boys na Riderman ari ibyo bita igishishwa mu muziki.

Mu kiganiro yagiranye na Isango TV yeruye ku mugaragaro anenga bikomeye iri tsinda, maze aboneraho no kuvuga ko ibintu nibikomeza kugenda gutya, umuziki nyarwanda ntaho wagera.

Bob Pro yagize ati “Gushishura ni ugufata imicurangire y’indirimbo rimwe na rimwe ukanakoresha uburyo uririmbamo, iyi ndirimbo ya Dream Boys niko gushishura , uburyo baririmba, imicurangire byose ni indirimbo yuriya muhungu, aka ni agashishwa kameze neza rwose, njye sinabikora hari na benshi babinsabye kenshi bakazana indirimbo bakambwira ngo dukore nk’iyi ariko nkabahindura.”

UMVA INDIRIMBO NSHYA YA DREAM BOSY BASHISHUYE UMUHANZI WO MURI TANZANIA

Yakomeje agira ati:”Ubundi biriya nibyo ‘Gushishura,’ mu buryo bugaragarira buriwese. Dream Boyz rwose bakoze Agashishwa kuzuye, gusa nyirubwite anayumvise ashobora no kubarega n’uko ntumva amagambo ngo numve niba ahuje ariko ubundi barayishishuye.”

Yanakomeje avuga ko ushobora gukoresha ingoma zimwe ariko ntabwo waririmba uburyo undi muntu aririmbamo, yanavuze ko kurebera ku yindi ndirimbo bibaho (Reference) ariko ko gukora ibintu bisa neza n’ibyabandi ari amakosa ndetse we akabona ko biterwa no kubona umuhanzi runaka yashyize hanze indirimbo n’undi akavuga ngo reka nkore nk’ibye.

UMVA HASI INDIRIMBO YA BEKA FLAVOUR YASHISHUWE NA DREAM BOYS

Bob Pro uvuga ko Dream Boys yakoze igishishwa mu ndirimbo yabo bise’Romeo and Juliet’ ni umunyarwanda wavukiye mu Bugande tariki ya 15 Gicurasi 1989, avukira mu mujyi wa Kampala. Amashuri abanza n’icyiciro cya mbere cy’ayisumbuye yabyize ku kigo cya Uganda Academy School, nyuma aza gukomereza mu Rwanda icyiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye ndetse na Kaminuza. Ni we wakoze indirimbo nka Malayika ya Yvan Buravan, Everything ya Meddy na Uncle Austine, Mine ya Andy Bumuntu n’izindi nyinshi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa