skol
fortebet

Bobi Wine yahawe amabwiriza na Polisi ya Uganda agenerwa n’abarinzi

Yanditswe: Thursday 20, Sep 2018

Sponsored Ad

skol

Depite Robert Kyagulanyi Ssentamu wamamaye mu muziki nka ‘Bobi i Wine’ nyuma y’iminsi yari amaze ari kuvurirwa muri Amerika agiye gusubira muri Uganda. Polisi yo muri iki gihugu yamuhaye amabwiriza yuko agomba kuzakirwa n’umuryango we gusa.

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 19 Nzeri 2018 nibwo Bobi Wine yahagurutse muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika akagera muri Uganda kuri uyu wa Kane.

Daily Monitor yatangaje ko umuvugizi wa Polisi ya Uganda, SSP Emilian Kayima, yavuze ko ubwo Bobi Wine araba ageze ku kibuga cy’indege, arakirwa n’umuryango we, akanahabwa abashinzwe kumurinda bari bumugeza iwe mu rugo.

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko barakorana n’inzego zitandukanye mu gucunga umutekano, kandi bafite amakuru ko hari abantu bakomeje guha abaturage imipira y’umutuku, ibara rikoreshwa na Bobi Wine babashishikariza kuza mu myigaragambyo kandi nta ruhushya babisabiye.

Kuri uyu wa Kabiri mu mashusho Bobi Wine yashyize kuri Twitter yavuze ko abizi neza ko hari abagizi ba nabi bazihisha mu itsinda ry’abamushyigikiye, bazatera amabuye bikibitirirwa.

Ati “Mfite amakuru ko bakoze imipira myinshi yanditseho ijambo ‘Ubutegetsi bw’abaturage (people power)’, bazaha bariya bicanyi kugira ngo bateze imvururu ubundi abe ari twe tubyitirirwa.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa