skol
fortebet

Bobi Wine yakoze igitaramo kitabiriwe n’abamushyigikiye gusa [AMAFOTO]

Yanditswe: Sunday 11, Nov 2018

Sponsored Ad

skol

Kuri uyu wa Gatandatu Bobi Wine yakoze igitaramo yise ‘Kyarenga’ cyahurije hamwe abamushyigikiye ndetse n’abandi bakunda umuziki we.

Sponsored Ad

Taliki ya 10 Ugushyingo 2018 ,Nibwo umuhanzi ndetse akaba n’umudepite Bobi Wine yakoze igitaramo kiswe ‘Kyarenga’ cyabereye ahitwa One Love Busabala muri Uganda aho kitabiriwe n’abanatu bakabakaba ibihumbi [15,000].

Bamwe mu bitabiriye iki gitaramo baje bambaye imyenda yiganjemo ingofero zitukura ndetse n’iyindi mipira yanditseho amagambo ashyigikira Bobi Wine mu rwego rwo kumwereka ko bamushyigikiye ndetse ko bazakomeza kumurwanirira ishyaka.

Muricyo gitaramo kandi cyaranzwemo n’umutuzo ndetse n’umutekano usesuye kugirango hatagira abashyamirana mbere yuko kiba Bobi Wine bamusabye ko abantu bose bazahasohkera bagomba kuza imboko boko mu kimbo cyo kuzana bimwe mu bintu bikomeretsanya birimo amacupa ndetse asabwa ko aho hantu azakorera igitaramo bagomba kujyendera kure ibisa n’ibiyobyabwenge ,ibi byaramuka birenzweho igitaramo kigafungwa gusa kubw’amahirwe igitaramo cyagenze neza.

Ikindi Bobi Wine yirinze kuvuga byinshi bigaruka kuri politike ndetse ntiyigeze ahingutsa izina Museveni gusa yamwitaga ‘Bosco’ izina abafana be bakunda cyane.

Yavugiye muri iki gitaramo ko aziyamamariza kuba Perezida wa Uganda mu 2021. Yabwiye abafana ati “Ndabibutsa kubika neza indangamuntu zanyu. Nicyo mukeneye gusa ibindi mubindekere.” Yongeyeho ati “Ubu dusigaranye imyaka ibiri gusa. Tuzahangana n’uriya mugabo[yavugaga Museveni].”

Ikindi Bobi Wine yagiye abasaba akenshi ko bagaragaza ubupfura kuko yari azi neza ko bashobora kubidyobya gato abashinzwe umutekano bagahita basubika igitaramo cye. Iki gitaramo kandi cyakurikiraniwe hafi n’bamwe mu bahanzi bo muri Uganda barimo Eddy Kenzo wishimiye uko igitaramo cyagenze aho yanditse avuga buri kimwe cyari kiza ndetse ntanigikuba cyacitse cyangwa ngo abantu bahagirire ikibazo.

Ati” Nta telefone yibwe, nta wahohotewe, nta wapfuye, nta maraso yamenetse, nta muntu wahutajwe, hejuru ya byose nta mupolisi witwaye nabi muri Kyarenga concert. Ijana ku ijana cyari igitaramo cyiza mu mateka kuva twabona ubwigenge.”

Bobi Wine ni umwe mu bahanzi ndetse akaba n’umwe mubatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda aho yavuze ko mu mwaka wa 2021 yifuza kuyobora igihugu cya Uganda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa