skol
fortebet

Bruce Melody yagize icyo abwira abantu bakomeje kumubwira ko PGGSS 8 azayegukana

Yanditswe: Thursday 05, Jul 2018

Sponsored Ad

skol

Bruce Melody yavuze ko mu myaka yashize yajyaga ahatana n’abahanzi bakomeye kandi bamurusha ubunararibonye gusa ngo uyu mwaka afite icyizero cyo kwegukana PGGSS 8.

Sponsored Ad

Bruce Melody ni umuhanzi umaze kwigarurira imitima ya benshi bitewe n’indirimbo ze ndetse akaba ari umuhanzi wagaragaje imbaraga nyinshi mu bitaramo byabaye byose uhereye i Gicumbi aho irushanwa ryatangiriye kugera mu Mujyi wa Rubavu aho ibitaramo bya Roadshow biheruka kubera kuwa Gatandatu tariki ya 30 Kamena 2018.

Bruce Melody umaze kwitabira iri rushanwa inshuro enye yerekana ko umuziki we umaze gusakara mu gihugu ndetse ko n’abafana baryoherwa n’ibyo aririmba hashingiwe ku buryo bamufashaga kuzirimba ndetse ubwo yageraga ku rubyiniro nibwo umubare munini wizihiwe n’igitaramo kurusha abandi bose.

Abajijwe impamvu mu marushanwa yatambutse atigeze agira amahirwe yo kuryegukana yasubije ko mu mwaka yatambutse yarahanganye n’abahanzi bamurusha imbaraga n’ubunararibonye ku buryo bitari byoroshye ko yatsinda irushanwa gusa uyu mwaka ngo yahujwe n’abahanzi bo mu kigero cye.

Yagize ati “Ugereranyije n’izindi Primus Guma Guma Super Star zabaye mu myaka yashize, nahanganaga n’abandusha imbaraga, bari bafite amazina akomeye, ntabwo byari byoroshye ko nakwegukana igikombe gusa ubu icyizere cyo kwegukana irushanwa ni cyose.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa