skol
fortebet

Buravan yagaragaje inkomoko y’ umukobwa mwiza wagaragaye mu mashusho y’indirimbo ye ‘Si Belle’

Yanditswe: Sunday 04, Nov 2018

Sponsored Ad

skol

Buravan yavuze ko uriya mukobwa afite inkomoko muri Kenya na Uganda aho ngo no mu babyeyi be harimo ufite inkomoko mu barabu.

Sponsored Ad

Kuri uyu wa wa Gatatu w’icyumweru gishize nibwo umuhanzi Yvan Buravan yashyize hanze amajwi aherekejwe n’indirimbo ye nshya yise ‘Si Belle’ iririmbwe mu ndimi 3 zirimo Ikinyarwanda ,Icyesipanyoro n’ Icyongereza benshi bakaba barakunze uburyo uyu musore yayiririmbyemo.

Aya mashusho arimo imbyino zidasanzwe zimenyerewe mu bihugu by’iburayi benshi batunguwe n’ubwiza bw’umukobwa uyu muhanzi yashyizemo aho bamwe bemeje batazuyaza ko atari umunyarwandakazi ahubwo ari umunyamahanga.

Mu kiganiro Yvan Buravan yagiranye na Radio Rwanda yavuze ko uriya mukobwa afite inkomoko mu bihugu bitandukanye birimo Ubugande ,Kenya ndetse no mu Barabu.

Yagize ati” Uriya mukobwa afite inkomoko mu bihugu 3 birimo Kenya ,Uganda no mu barabu.”

Yakomeje avuga ko iriya ndirimbo yashakaga kwerekana agashya nkuko asanzwe abikora ,Ikindi ngo yifuje kwerekana imbyino zidasanzwe ndetse no kuvanga indimi kugirango indirimbo iryohere buri umwe uyumva.

Yasoje avugako iyi ndirimbo nayo iri kuri Album azashyira hanze Taliki ya 1 Ukuboza 2018 izaba ikubiyemo indirimbo 18 zirimo izo yakoranye n’abahanzi nyarwanda batandukanye barimo Charly na Nina ,AY, Active aho ngo kugera magingo aya ataramenya niba abo bahanzi bo hanze bazaza kumushyigikira.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa