skol
fortebet

Burundi: Hatahuwe indangamuntu 2 z’inyarwanda mu rugo rw’umugabo wari waramaze abantu

Yanditswe: Sunday 14, Mar 2021

Sponsored Ad

skol

Ku wa Kane w’iki Cyumweru tariki ya 11 Werurwe, Polisi y’u Burundi yataye muri yombi umugabo witwa Mitima Joseph bivugwa ko yari amaze igihe yicira abantu iwe mu rugo agatwara ibyabo.

Sponsored Ad

Mitima Joseph w’imyaka 63 y’amavuko, yatawe muri yombi nyuma y’umukwabu Polisi ifatanyije n’izindi nzego yakoreye mu rugo rwe ruhereye muri Komini Bugabira ho mu ntara ya Kirundo ihana imbibi n’u Rwanda.

Mu byo Polisi yasanze mu rugo rw’uyu mugabo harimo indangamuntu eshatu bikekwa ko ari iz’abantu yishe, zirimo ebyiri z’inyarwanda.

Polisi yasanze kandi mu rugo rw’uyu mugabo ibindi bintu bitandukanye birimo amasezerano yo kugurisha moto ebyiri, amafoto atandatu y’abantu batandukanye, amafoto magufi abiri y’abantu batandukanye na terefoni eshatu.

Polisi kandi ngo byabaye ngombwa ko ijya gusaka ikibanza cyahozemo inzu uriya mugabo yahoze atuyemo, ibonamo imibiri y’abantu bane, imigozi itatu bikekwa ko yakoreshejwe mu kubaniga, ndetse n’imyambaro y’ingeri zitandukanye.

Abaturage ba Komine Bugabira bavuga ko Mitima Joseph wari usanzwe ari umuvuzi wa Gihanga yari yarabamariye abantu, kuko ngo“uwaje kwivuza aje n’imodoka, moto cyangwa afite amafaranga menshi ntiyatahaga, yahitaga amwica imodoka agatwara.”

Abaturage bavuga kandi nta watinyukaga kujya kurega uriya mugabo mu buyobozi, kuko uwamurega kumwicira umuntu yahitaga atanga ruswa mu buyobozi agahita arekurwa.

Bivugwa kandi ko uwajyaga kumubaza umuntu we yamuteraga imiti agata ubwenge, ubundi akamwica nk’ihene.

Jimbere Magazine yavuze ko Polisi y’u Burundi iteganya kujya gusaka mu rundi rugo uriya mugabo yari atuyemo kugira ngo harebwe niba nta bandi bantu biciwemo.

Umwe mu bayobozi bo mu ntara ya Kirundo yavuze ko urubanza rwa Mitima Joseph ruzatambuka kuri Radiyo kugira ngo Abarundi bose barukurikire.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa