skol
fortebet

Bushali yateye inda umufana we,umwana yamwise izina akoresha mu muziki[AMAFOTO]

Yanditswe: Tuesday 09, Feb 2021

Sponsored Ad

skol

Hagenimana Jean Paul uzwi muri muzika nka Bushali, umuhanzi wigaruriye imitima ya benshi mu njyana ya KinyaTrap, akomeje kwerekana ko ari mu byishimo bidasanzwe yatewe no kuba afite umwana. Nta bintu byinshi yatangaje, gusa yavuze ko yisihimiye kumubona mu buzima bwe.

Sponsored Ad

Akenshi iyo uvuze Bushali, bamwe bumva umwami w’injyana ya KinyaTrap mu Rwanda, hakaba n’abumva umuntu ukoresha ibiyobyabwenge cyane bitewe n’uko ibihe bye bya muzika yaranzwe no gutungwa agatoki mu gukoresha ibiyobyabwenge birimo urumogi, yewe agatabwa muri yombi inshuro zirenze imwe. Icyakora mu minsi ishize yabwiye Kiss Fm ko yafashe ingamba zo kwiyegereza Imana kugira ngo atazongera kugira umutego agwamo.

Muri uyu mwaka wa 2021, uyu muhanzi uri mu baraperi bakunzwe cyane mu gihugu, yerekanye ko afite umwana yibarutse, aho bigaragara ko ari mu kigero cy’umwaka n’imisago, gusa ntatangaza niba ari umukobwa cyangwa umuhungu. Akoresheje urubuga rwa Instagram, Bushali yagaragaje ko uyu mwana we yamwise “Bushali Moon” aho ‘Moon’ bisobanuye ukwezi ubishyize mu kinyarwanda.

Mu butumwa umuhanzi bushali yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, yashimye Imana mu magambo make ati ”Nishimiye kukubona mu buzima bwanjye”. Ni amagambo yanditse amaze gushyiraho ifoto y’ingofero bambika abana bato cyane ndetse n’indi foto igaragaza akaboko k’umwana w’uruhinja. Yahise akora ‘Tag’ kuri uyu mwana, arongera arandika ati “KinyaTrap Kid” bisobanuye ‘Umwana wa KinyaTrap’.

Mu masaha macye ashize kuri uyu wa kabiri tariki 09/02/2021, nabwo uyu muraperi yerekanye indi foto y’umwana uri mu kigero cy’umwaka umwe, munsi yayo yandikaho amagambo asa neza nk’ayo yanditse ku mafoto abiri twavuzeho haruguru. Yakoze ‘Tag’ kuri uyu mwana we bigaragara ko yamaze gufungurirwa Instagram aho magingo aya akurikirwa n’abantu 13, agakurikira abantu 5 gusa.

Iyo ufunguye Instagram y’uyu mwana we, uhasanga amagambo agira ati “Nishimiye kuba ndi kuri iyi si, Mama na Papa mwarakoze”. Uhita ubona konte ebyiri za Instagram ziri kuri ‘Bio’- ibigaragaza ko ari ababyeyi b’uyu mwana kuko hejuru hariho amagambo abashimira. Izo konte imwe ni iya Bushali indi ni iy’uwitwa Pontesiano, uyu akaba ari umukobwa bizwi ko ari umufana wa Bushali ari naho havuye amakuru avuga ko Bushali yabyaranye n’umufana we.

Iyi niyo Instagram yafunguriwe umwana wa Bushali

Abantu banyuranye bakibona amafoto n’amagambo Bushali yanyujije kuri Instagram bwa mbere (hashize umunsi umwe aya ‘postinze’), hari abaketse ko yibarutse vuba, nyamara siko biri ukurikije amakuru yongeye gushyira ahagaragara kuko yahise yungamo indi foto y’umwana mukuru uri mu kigero cy’umwaka umwe nayo ayiherekeza amagambo asa n’aya mbere.

Ni mu gihe byavugwaga ko Bushali yaba yarateye inda umukobwa w’umufana we muri muzika cyane ko batigeze bakundana ngo bijye mu itangazamakuru, ahubwo byabaye mu ibanga kuko Bushali atashakaga ko bimenyekana na gato. Yewe n’umukobwa babyaranye witwa “Pontesiano’ kuri instagram ntiyigeze atangaza iby’urukundo rwabo. Inshuro zose twagerageje kuvugana na Bushali ku kwibaruka kwe, ntibyadukundiye kumubona kuri telefone ye igendanwa.

Konti ya Instagram y’umukobwa bivugwa ko yabyaranye na Bushali

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa