skol
fortebet

Bwa mbere Platini yeruye ahishura aho yahuriye n’umukobwa baheruka gusezerana bari bamaranye imya 2 bakundana mu ibanga rikomeye[AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 08, Mar 2021

Sponsored Ad

skol

Ku wa gatandatu ushize tariki ya 06 Werurwe 2021 ahagana mu masaha y’igicamunsi nibwo inkuru yasakaye ko umuhanzi Nemeye Platini yasezeranye imbere y’amategeko n’umukobwa bari bamaranye igihe kingana n’imyaka ibiri bakundana.

Sponsored Ad

Nk’uko byagaragaye mu mafoto yashyizwe hanze ku mbuga nkoranyambaga, umuhanzi Platini Nemeye yari agaragiwe na Ishimwe Clement usanzwe ari n’umujyanama we mu bijyanye na muzika mu nzu ya Kina Music.

Mu kiganiro kirambuye yagiranye na Radio Rwanda, Platini yavuze ko yamenyaniye n’uyu mukobwa mu bukwe mu 2019 ashakisha nimero ze atangira kumutereta kuva ubwo. Avuga ko igiye cyari kigeze kugira ngo ntiyongere kuvuga iby’urukundo rwe n’umukunzi we bitewe n’uko yarivuzwemo igihe kinini, bitagenda neza bikaba inkuru itwara urupapuro rwa mbere rw’itangazamakuru.

Hejuru y’ibi ngo umukobwa [Olivia] nawe yamusabye ko urukundo rwabo rutajya mu itangazamakuru. Ati “Ni njye wamushatse. Eeeh hari ubukwe nari namubonyemo yambariye abandi bantu mpita mpamagara umuntu nabonaga uri gupositanga amafoto ndamubwira nti ‘mbabarira undemere’.

Ampa nimero umukobwa turavugana ndamubwira ko twahura arabyanga nyine, bimara amezi menshi yarabyanze ndahahitira. Ariko uko nakomeje guhatiriza, murabizi gutereta ntibyoroha eeeh tuza kuganira aza kunyemerera turahura.” Yakomeje agira ati “Muri uko kuganira hari ibyo nashimye mu miganirire yanjye nawe. Nibyo byatumye mfata icyo cyemezo.”

Platini avuga ko yakuruwe n’uburyo uyu mukobwa ari mwiza, agaragara neza kandi akaba abereye ifoto. Ibi ngo ntibyari bihagije ari nabyo byatumye yumva yifuje ko bazaganira birambuye, buri umwe akamenya undi byisumbuyeho. Uyu muhanzi avuga ko yakunze uburyo yemeranyije n’uyu mukobwa ku ngingo ijyanye n’ukuntu bose badakunda umusore uterera ivi umukobwa amuteguza kurushinga.

Nemeye Platini anavuga ko yaganiriye n’uyu mukobwa kubijyanye n’ubuzima busanzwe, asanga anafite amatsiko ku buzima bw’umuziki byatumye yumva ko ari mu murongo w’uyu mukobwa. Yavuze ko byafashe igihe kugira ngo uyu mukobwa amwemerere urukundo, ariko kandi ngo uko iminsi yicumaga yagiye yihuza n’ubuzima bwe.

Platini avuga ko mbere yo kubwira uyu mukobwa ko yamukunze, yamwinjije mu buzima bw’umuziki kugira ngo ibyo azajya yumva ajye amenya ko harimo ukuru n’ibinyoma. Uyu muhanzi yavuze ko yamaze hafi amezi atatu abwira uyu mukobwa ko yamukunze, ariko undi akajya amucisha ku ruhande.

Ntiyibuka neza itariki umukunzi we yamubwiriyeho ko nawe yamukunze, gusa ngo muri we yabaye nk’utunguwe ataha yibaza ibimubayeho. Ati “Nagize icyikango […] Icyo gihe ndabyibuka nari mucyuye turi mu mudoka mugezayo amaze kubimbwira nsigara numiwe arisohokera arigendera. Ndataha inzira yose namanjiriwe. Nibaza ibi bintu koko nibyo! Ngera mu rugo ndamubaza nti ‘nibyo se koko?”.

Platini yavuze ko bucyeye, yahise ahamagara Olivia amubwira ko nk’uko babisezeranye atazigera atera ivi, ahubwo ko agiye gutangira gutegura ubukwe. Ngo bagiye bakomwa mu nkokora na Covid-19, kuko ubukwe buba byarabaye mu bihe bishize. Uyu muhanzi avuga ko yahise atangira gutegura ubukwe ‘kuko yumvaga urukundo akunda uyu mukobwa atari urwo kumara igihe ahubwo ari urwo kubana nk’umugabo n’umugore’.



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa