skol
fortebet

Byamaze kwemezwa ko igikombe cya Shampiyona Rayon Sports izagihabwa ku mukino wayo na Azam Fc

Yanditswe: Thursday 01, Jun 2017

Sponsored Ad

skol

Ikipe ya Rayon Sport na Ferwafa bifatanyije n’umuterankunga mukuru wa shampiyona y’u Rwanda Azam TV byamaze kwemeza ko ikipe ya Rayon Sport izahabwa igikombe cya shampiyona ku mukino uzayihuza na Azam Fc.
Mugihe hashize igihe hari ukutumvikana hagati ya Rayon Sport ndetse na Ferwafa kuko Rayon Sport yashakaga ko ihabwa igikombe cya shampiyona yatwaye ku mukino wa APR Fc ariko Ferwafa ikaza kubyanga ikemeza ko izahabwa igikombe ku mukino uzayihuza na Kiyovu Sport ibyo bikaba byarakomeje (...)

Sponsored Ad

Ikipe ya Rayon Sport na Ferwafa bifatanyije n’umuterankunga mukuru wa shampiyona y’u Rwanda Azam TV byamaze kwemeza ko ikipe ya Rayon Sport izahabwa igikombe cya shampiyona ku mukino uzayihuza na Azam Fc.

Mugihe hashize igihe hari ukutumvikana hagati ya Rayon Sport ndetse na Ferwafa kuko Rayon Sport yashakaga ko ihabwa igikombe cya shampiyona yatwaye ku mukino wa APR Fc ariko Ferwafa ikaza kubyanga ikemeza ko izahabwa igikombe ku mukino uzayihuza na Kiyovu Sport ibyo bikaba byarakomeje guteza amakimbirane ku mpande zombi.

Ubu bikaba byamaze kwemezwa ko iyi kipe ya Rayon Sport ibifashijwemo n’umuterankunga mukuru wa shampiyona y’u Rwanda Azam TV iyi kipe igomba gukina umukino wa gicuti na Azam Fc yo mu gihugu cya Tanzania isanzwe ifashwa n’uyu muterankunga akaba ari naho Rayon Sport izahabwa igikombe yatwaye,uyu mukino ukaba uzaba tariki ya 8 Kamena 2017.

Nk’uko umuvugizi wa FERWAFA Ruboneza Prosper yabitangaje ati : “Mu nama hemejwe ko dufatanya na Rayon sports gushaka umukino wa gicuti, Ntacyo uwo mukino ugomba guhindura kuri gahunda isanzwe ya shampiyona kuko turifuza ko wazakinwa kuwa kane tariki 8 Kamena 2017. Amavubi azaba ari hafi kujya muri Centre Africa, niyo mpamvu hakiri byinshi byo kuganirwaho, nko kumenya niba umutoza w’ikipe y’igihugu ashobora kurekura abakinnyi ba Rayon Sport bakitabira uyu mukino n’ibi birori by’igikombe. Ni ibintu bikigwaho neza.”

Ibitekerezo

  • FERWAFA guhuzagurika gusa

    Ng’aha aho FERWAFA ibera akaga. Ni gute ushaka kubaka champion iri professional warangiza ugatanga igikombe ku mukino wa gicuti by’umwihariko n’ikipe yo hanze ? ubundi se ari Rayon sport cg Azam hari ukwiye kwereka FERWAFA uburyo ikora inshingano zayo? Bavuge niba mu mitwe yabo batazi gukora amategeko y’umupira twemere dushake n’abanyamahanga babizi badufashe kuko ibi ni amabara rwose.

    ntacyo bitwaye

    ntabwo bibaho kbs guhabwa igikombe ku mukino nikipe yo mu mahanga ferwafa weeee!!!!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa