Ubuyobozi bw’Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda, [ RMC ] bwatangaje ko kuri uyu wa kabiri taliki ya 4 Kamena 2019 ,aribwo Abayisilamu bose bazasoza igisibo gitatagatifu cy’ukwezi kwa Ramadhan.
Kuri uyu wa 3 Kamena 2019, nibwo Mufti w’ u Rwanda Sheikh Salim HITIMANA yasinye ku itangazo rimenyesha abayisilamu bose mu Rwanda ko Tariki ya 4 Kamena 2019, ari umunsi mukuru wa Iddi-El Fitri.
Ubuyobozi bwaboneyeho n’umwanya wo kumenyesha Abayisilamu bose ko ibirori byo kwizihiza uwo munsi mukuru wa Iddi-El Fitriku ku rwego rw’igihugu bizabera kuri Stade Regional ya Kigali I Nyamirambo.
Ubuyobozi bwaboneyeho umwanya wo kwifuriza Abayisilamu bose kuzagira umunsi mukuru mwiza wa Iddi-El Fitri.
AMATANGAZO ATANDUKANYE YAGIYE ASHYIRWA HANZE:
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *