skol
fortebet

Ciney ugiye kuzuza umwaka akoze ubukwe atwite inda y’ imvutsi

Yanditswe: Wednesday 27, Jun 2018

Sponsored Ad

skol

Ciney utwite inda y’imvutsi yatangaje ko azibaruka Imfura ye mbere yuko uyu mwaka urangira.

Sponsored Ad

Umuhanzikazi Uwimana Aisha wamamaye nka Ciney umwe mu bahanzi bakomeye mu bakobwa bakora Hip Hop mu Rwanda yaciye amazimwe ku bavuga ko yakoze ubukwe atwite ababwira ko iriya kanzu ayiha icyubahiro ndetse ahishura ko agiye kwibaruka mbere yuko uyu mwaka urangira
Yagize ati “Njywe kuva cyera narose kwambara iriya kanzu,iyo ntayambara nari no gupfa ntabwo abantu bose bambara iriya kanzu kuko hari icyo ahishe, iriya kanzu iraryoha, iriya kanzu isa neza, iriya kanzu urayambara ukumva umeze nk’umwamikazi.”

Abajijwe igihe azibarukira umwana imfura ye yasubije ko Mbere y’uko uyu mwaka urangira azibaruka imfura ye ndetse yongeraho ko gutwita ari ibintu bikunze kubanza gutera abagore ubwoba ariko nanone kuko iba ari inzira ikomeye buri mubyeyi wese anyuramo dore ko kenshi usanga nubwo gutwita akenshi bigora ababyeyi ariko hari nabahamya ko kurera bigora kurusha gutwita ndetse buri gihe umubyeyi aba ahangayitse kubera umwana we.

Twakwibutsa ko taliki ya 2 Nyakanga 2017 yasezeranye kubana akaramata na Tumusiime Ronald aho bambikanye impeta mu rusengero rwa St Etienne i Nyamirambo.mu gihe umuhango wo gukwa no gusaba wabereye ahitwa Amani Guest House.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa