skol
fortebet

Colombia hafunguwe urusengero ruramya satani[AMAFOTO]

Yanditswe: Wednesday 18, Apr 2018

Sponsored Ad

skol

Colombia mu gace kitwa Montenegro ndetse na Quindío hafunguwe urusengero rukorerwamo ibijyanye no kuramya ndetse no guhimbaza umwanzi satani.

Sponsored Ad

Taliki ya 1 Mutarama 2016 umunyamakuru wa PSC TV niwe wagize amahirwe ya mbere yo kuvugana n’umukuru wa runo rusengero witwa Victor Damian Rozo aho yarwubatse mu gace k’icyaro kitwa Montenegro, Quindío, Colombia.

Umukuru wa runo rusengero yavuze ko uru rusengero rudakora ibijyanye n’imigenzo mibi ya sekibi ndetse ko bamaze gutera imbere aho bamaze kubaka urusengero rushya mu gace kitwa Quindío mu burengerazuba bw’igihugu cya Colombia .

Uru rusengero rwitwa The Luciferian Seeds church of the Light rwatwaye akayabo ka Miliyoni 22 z’amadorari aho kuri ubu rumaze kubona abayoboke bangana na miliyoni imwe y’abantu batuye mu bice bitandukanye by’isi .


Umuyobozi mukuru w’uru rusengero ruramya sekibi Victor Damian Rozo yanyomoje amakuru avugako muri runo rusengero hakorerwamo ibikorwa byo gutanga ibitambo bica abantu avugako abavuga ibyo babeshya ndetso ko uru rusengro naho ruhuriye n’idini rya Gaturika kubera ko rufite igishushanyo mbonera cy’ uru rusengero.

Bamwe mu bayoboke biri dini rya sekibi bakora akazi ko kuramya bo guhimbaza bavuga ko badakwiye kuramya Imana gusa kuko na Satani akora ibitangaza kandi ko afite ubufasha bwo kuzura abantu ndetse no kubakiza.

Uru rusengero ruterwa inkunga n’abakorera bushake bizerera mu mwuka wa sekibi batuye mu bihugu bitandukanye ku isi , umuyobozi mukuru w’uru rusengero yatangaje ko afite intego yo gukora inama izahuza buri muntu wese wifuza kuba umuyoboke wa The Luciferian Seeds church of the Light ndetse no gukora iteraniro ry’abantu ibihumbi 300 rigamije kuramya no guhimbaza .


Ubuyobozi bw’ iri dini butangaza ko bugendera ku mategeko ya Colombia kandi ko bamaganye ibihuha bivuga ko bakoreraho abantu imihango ya sekibi.

Ibitekerezo

  • Butragoye Kokosatani ageze Kur,urworwego

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa