skol
fortebet

Congo irashaka kuvana Gen. John Numbi mu buhungiro agakurikiranwa

Yanditswe: Wednesday 24, Mar 2021

Sponsored Ad

skol

Kuri uyu wa 23 Werurwe 2021, Minisitiri w’Intebe Wungirije ushinzwe Ubutabera muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), Bernard Takayishe yatangaje ko Leta ifite gahunda yo kuvana Gen. John Numbi muri Zimbabwe, aho bivugwa ko yahungiwe, agakurikiranwaho ibyaha akekwaho.

Sponsored Ad

Tariki ya 20 Werurwe 2020 ni bwo umuyobozi w’umuryango ACAJ uharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu, George Kapiamba yatangaje ko Gen. Numbi wayoboye Polisi ya RDC kuva mu 2010 kugeza mu 2020 yahungiye muri Zimbabwe, afite ubwoba bw’uko ashobora gutabwa muri yombi.

Minisitiri Takayishe yabwiye itangazamakuru ko mu bigaragara Gen. John Numbi atari ku butaka bwa RDC, by’umwihariko mu rugo rwe ruherereye mu Ntara ya Haut Katanga, na we akaba yaciye amarenga ko koko yaba ari muri Zimbabwe.

Ubu ngubu, Leta iri gushakisha uburyo Gen. Numbi yafatwa, ati: “Leta iri gushaka uko John Numbi yazanwa. Ntabwo yamenyeshejwe mu buryo bwemewe n’amategeko niba ari muri Zimbabwe ndetse ntiranabivuganaho na Leta ya Zimbabwe. Turashaka amakuru yose kugira ngo tumenye aho ari n’uburyo yagezeyo. Turi gukorana n’inzego zishinzwe isuzuma. Mu gihe tuzaba twabonye aya makuru, tuzamuzana.”

Ubutabera bwa RDC buracyakurikiranye Gen. John Numbi ibyaha birimo uruhare mu rupfu rw’abarimo Floribert Chebeya wayoboye umuryango La Voix des Sans Voix uharanira uburenganzira bwa muntu n’umushoferi we Fidèle Bazana mu mwaka w’2010.

Ushinzwe umutekano wa Gen. John Numbi, Lunda wa Ngoie aherutse gutabwa muri yombi, akurikiranweho icyaha gifitanye isano na Chebeya na Bazana, bikaba byaraciye amarenga ko uyu wahoze ayoboye Igipolisi na we ashobora gutabwa muri yombi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa