skol
fortebet

Davis D yatangaje ikintu akundira Lydia wamutwaye umutima anakomoza ku bukwe bwabo

Yanditswe: Tuesday 29, May 2018

Sponsored Ad

skol

Davis D yavuze ko akunda Lydia kubera ko ari umukobwa ugira umutima mwiza.

Sponsored Ad

Icyishaka David uzwi nka Davis D ni umuhanzi nyarwanda umaze imyaka itatu mu muziki ntiyakunze kumvikana cyane mu nkuru z’urukundo n’inkumi. Yatangiye guhangwa amaso na benshi ubwo yakoraga indirimbo yise ‘Biryogo’, akomereza ku ndirimbo yise ‘Mariya kariza’, ‘Go Down’ n’izindi zatumye akundwa n’abatari bacye.

Kuwa Gatandatu dusoje ubwo ikipe ya Real Madrid yakinaga na Liverpool, Davis D yasohokanye umukunzi we Lydia i Gikondo ubusanzwe uyu mukobwa akaba afana ikipe ya Real Madrid yanatwaye igikombe

Nyuma y’uyu mukino, Lydia wakunze kugaragara mu mashusho y’indirimbo nyarwanda zirimo ‘Mpfumbata’ ya Urban Boys ndetse na ‘Hennesy’ y’umukunzi we yavuze ko afite impamvu ifatika yashingiyeho akundana na Davis D bamaranye imyaka ibiri mu rukundoavugako amukunda byimazeyo kandi ari umusore w’umunyakuri .

Yagize ati ““Ndamukunda cyane. Ikirenze kuri ibyo ni umunyakuri. Gahunda y’ubukwe nayo irahari ariko ntabwo ari vuba. Urukundo mukunda ntabwo ari urukundo rw’abafana. Ni urukundo ruzaramba.”

Davis D yavuze ko mu bakobwa bose yakundanye nabo Lydia ariwe yahisemo kubera umutima mwiza agira

Ati “Namukundiye ko agira umutima mwiza cyane. Gahunda yo kurushinga yo tuzabivugaho mu minsi iri imbere. Mu ndirimbo ‘Hennesy’ ni we nabwiraga.”

Twabibutsa ko Urukundo rwa Davis D na Lydia rwatangiye kuvugwa cyane muri Gashyantare uyu mwaka ,aho bombi bakunze guhana impano zitandukanye, yewe rimwe bakifata n’amashusho bakayasangiza ababakurikirana ku mbuga nkoranyambaga babwirana amagambo y’ urukundo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa