skol
fortebet

Derek wo muri Active yavuze ku rukundo rw’agahararo afitanye na Marina[AMAFOTO]

Yanditswe: Saturday 28, Jul 2018

Sponsored Ad

skol

Nyuma y’igihe gito hasakaye inkuru ivuga iby’urukundo rw’ibanga hagati ya Derek Sano wo mu itsinda rya Active n’umuhanzikazi Marina, ndetse bigateza impaka hagati y’abakunzi babo bamwe bemeza ko ari ukuri abandi babihakana. Kuri ubu Derek yatangaje ko nta mubano udasanzwe afitanye na Marina ahubwo ko ari inshuti zisanzwe.

Sponsored Ad

Kumenyekana urukundo hagati y’aba bombi byasakajwe hagendewe ku butumwa Marina yashyize ku rubuga rwa whatsapp ashimira uyu musore nyuma yo kwegukana umwanya wa gatatu mu irushanwa rya primus Guma Guma.

Mu ifoto ya mbere, Marina agaragara ashushanya Derek nk’inshuti magara afite mu buzima akavuga ko amukumbuye byo gupfa, ati” Ngukumbuye bitavugwa muhungu w’inshuti yanjye.”

Ku yindi foto, Marina ashimira Derek n’itsinda rye kubwo kwegukana umwanya wa gatatu muri Guma Guma nabwo akabiherekesha ijambo ’Umuhungu w’inshuti ye[Boy friend]’.

Gusa Derek akaba yahakanye ko nta rukundo rudasanzwe afitanye n’umuhanzikazi Marina nk’uko benshi babikekaga.Derek aganira na Eachamps dukesha iyi nkuru yemeje ko Marina ari incuti ye y’umukobwa ariko ahakana ko bari mu rukundo. Yagize ati:”Ni ukuri Marina ni incuti yanjye y’umukobwa,turaganira kandi kenshi tugaragara turikumwe ariko ntarindi banga”.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa