skol
fortebet

Diamond agiye gukorana indirimbo n’umuraperi ukomeye ku isi

Yanditswe: Wednesday 12, Sep 2018

Sponsored Ad

skol

Umujyanama wa Diamond yatangaje ko abafana ba Diamond bakwitegura indirimbo nshya Diamond yafatanyije n’umuraperi Lil Wayne .

Sponsored Ad

Umuhanzi Diamond ukomoka muri Tanzania nyuma yo gukora indirimbo n’abahanzi b’ibyamamare barimo Ne-Yo, Rick Ross ndetse na Omarion kuri ubu inkuru igezweho nuko agiye gukorana indirimbo n’umuraperi ukomeye ku isi ariwe Lil Wayne .

Ibi kandi byemejwe n’umujyanama mukuru wa Diamond ariwe Sallam SK Mendez ubwo yaganiraga na Times FM , aho yavuze ko iyi ndirimbo bayikoze mu gihe Diamond yarimo azenguruka Amerika mu bitaramo byo kwamamaza album ye mu kwezi kwa Gicurasi ari naho bakoreye iyi ndirimbo izajya hanze mu gihe cya vuba.

Sallam SK Mendez yakomeje avuga ko abakunzi ba Diamond bakwitegura indirimbo nshya ndetse yizeye ko bazayikunda ,gusa yirinze kuvuga igihe izasohocyera ndetse n’izina ryayo mu rwego rwo kuyikumbuza abafana babo.

Twakwibutsa ko Diamond ari umwe mu bahanzi bo muri Afurika y’iburasirazuba bamaze kwandika amateka kubera indirimbo se zitandukanye zirimo izo yakoranye n’ibyamamare birimo Ne-yo ,Omarion ndetse n’umuraperi Rick Ross.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa