skol
fortebet

Diamond ashobora kujyanwa mu nkiko azira kwiyitirira izina ritamukwiye

Yanditswe: Sunday 06, May 2018

Sponsored Ad

skol

•Diamond yibasiwe n’abahanzi bagenzi be bo muri Tanzania bavugako izina yiyise ritamukwiye kuko ntabikorwa afite bigaragara .

•Haramutse habonetse abandi nkabo bazafungwa kuko iryo zina rifite ba nyiraryo barikoreye

Sponsored Ad

Diamond Platnumz uzwi mu njyana ya Bongo Fleva, ukorera umuziki we muri Tanzania ni umwe mu bahanzi bo muri iki gihugu bamaze kubaka izina rikomeye muri muzika, akomeje kugenda yibasirwa n’abandi bahanzi bagenzi be bavuga ko izina yiyita rya “ Simba” ritamukwiriye.

Iri zina rya Simba Diamond Platnumz akoresha yaryiyise ashaka kugaragaza ko ariwe mwami wa muzika muri Tanzania, ndetse ibi binabyara guhangana hagati ye n’umuhanzi Ali Kiba nawe utarabivuze ho rumwe nawe kuko yabonaga Diamond adakwiye kwiyita irizina rimugaragaza nk’igihangage muri Muzika kandi hari abamurusha kuririmba.

Byatumye Ali Kiba nawe afata gahunda yo kugaragariza Diamond ko ntacyo amurusha bituma icyo gihe nawe yiyita King Kiba rimugaragaza nk’umwami wa Kiba, guhera ubwo byatumye umubano hagati yabo uvamo ikindi kintu.

Nyuma ya Ali Kiba, ubu undi muhanzi Khalid Mohamed ukoresha akazina ka TID bishatse kuvuga ngo Top In Dar (TID) nawe yavuze ko ariwe wambere kandi ari nawe Simba muri Dar ES Salaam, binyuranyije na Diamond uryiyita atabikwiye.

TID aganira na Etv yavuzeko ntawundi muhanzi azi witwa Simba usibye we wenyine kuko ngo iryo zina Simba yararikoreye igihe kirekire yewe n’abaturage barabizi, bityo akaba atiyumvisha impamvu yumva ngo Diamond yiyita Simba muri Tanzaniya,ibintu bimutera agahinda. Yakomeje avuga ko kumva ko Diamond yiyita Simba ni bimwe mubituma yumva yanze Diamond kandi natacyo bapfa, gusa ngo we icyo yumva cyaba cyiza kurushaho ni uko Diamond yazibukira irizana yiyita atarikwiye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa