skol
fortebet

Diamond na Zari mu karuhuko k’iminsi itanu ngo bahunze abagabo bakomeje gutesha umutwe umugore we-AMAFOTO

Yanditswe: Sunday 30, Jul 2017

Sponsored Ad

skol

Umuhanzi Diamond Platinumz aherutse gutangaza ko hari abantu bamuteranya n’umukunzi we Zari ndetse ko bamwangira umugore ahanini babinyujije ku mbuga nkoranyambaga, ibi bikaba byatumye afata umwanzuro wo kuba amuhungishije, amijyana kure y’intugunda.
Kuri ubu, Diamond n’umugore we Zari, bibereye muri Kenya aho bavuze ko bari mu karuhuko gato [iminsi 5] ko kwiyibagiza amagambo y’abanzi bahora bashaka kwitambika umubano wa bo. Ni akaruhuko kagomba kumara byibuze iminsi 5, kakaba kagamije kandi (...)

Sponsored Ad

Umuhanzi Diamond Platinumz aherutse gutangaza ko hari abantu bamuteranya n’umukunzi we Zari ndetse ko bamwangira umugore ahanini babinyujije ku mbuga nkoranyambaga, ibi bikaba byatumye afata umwanzuro wo kuba amuhungishije, amijyana kure y’intugunda.


Kuri ubu, Diamond n’umugore we Zari, bibereye muri Kenya aho bavuze ko bari mu karuhuko gato [iminsi 5] ko kwiyibagiza amagambo y’abanzi bahora bashaka kwitambika umubano wa bo.

Ni akaruhuko kagomba kumara byibuze iminsi 5, kakaba kagamije kandi kugira ngo umugore wa Diamond Platnumz, Hasan Zari aruhuke mu mutwe yongere yumve atekanye ndetse afite amahoro yitabwaho n’umukunzi we, umurutisha abandi bose.

Ku mafoto Diamond yashyize ku mbuga nkoranyambaga, yerekanye ibihe byiza arimo n’umugore we Zari, aherekejwe n’amagambo agita ati:”Abanzi bahora bashaka ko umuntu ahora mu makuba, ni yo mpamvu iyo umuntu abonye bamurembeje ahitamo kubitarura kugira ngo yongeye yiheshe amahoro ndetse aruhuke mu mutwe. Niba hari abadafite abagabo babakorera ibyo bifuza byose, ntibakifuze ko n’ababafite bamera nka bo.”

Diamond yakomeje anagaruka ku magambo bavuze ku mugore we n’uburyo yabuze uwari umugabo we wa mbere, ariko asaba ababavuga ko bagomba kumenya ibya bo bibareba.

Yarangije agira ati:”Niyo mpamvu namuzanye hano mu karuhuko k’iminsi 5 ngo aruhure mu mutwe, uyu ni umunsi wa mbere.”

Ni nyuma y’iminsi micye hakunze kumvikana ukutavuga rumwe hagati ya Zari na Diamond ndetse no kuba abantu bakomeje kuvuga byinshi kuri Zari birimo no kuba agaragarana kenshi n’abandi bagabo b’abaherwe ariko ibyo Diamond akabyirengagiza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa