skol
fortebet

Diamond Platnumz yasabwe gutera inda Esther Akoth

Yanditswe: Tuesday 10, Mar 2020

Sponsored Ad

skol

Icyamamare Diamond Platnumz yahawe umukoro n’abafana ba Akothee, umuririmbyikazi ukomoka mu gihugu cya Kenya abafana bakunze kwita Perezida w’abagore abatagira abagabo, wo kuzamutera inda kugira ngo bemere ko ari umugabo wa nyawe koko.

Sponsored Ad

Diamond usanzwe ari se w’abana bane, ubwo yaganiraga n’abafana,bamwe bamusabye gushaka umugore utinyitse atera inda kugira ngo bemere ko ari umugabo udashidikanywaho, aho wasangaga bose bagwisha kuri Esther Akoth.

Uyu mugore akaba azwi mu muziki wa Kenya nka Akothee, aho afatwa nka “Perezida w’abagore batagira abagabo”, ibi bikaba bishimangira buryo ki afite igitinyiro.

Uwitwa Elvin yagize ati” Uyu muhungu wa Tandale (Diamond) agomba gushimangira ko ari intare ya nyayo natera Akothee inda.”

Akothee usanzwe ari umubyeyi w’abana batanu, abinyujije ku mbuga nkoranyambaga yasabye abafana be basabaga Diamond kumugira inda ko bamuha amahoro, bitewe n’ikoranabuhanga yifitiye ibibazo bye agomba kwitaho.

Ati” Nkeneye kwita ku basaza banjye b’abera(abana be yise gutyo) mu mahoro. Barankeneye.”

Akothee yavuze ko anaramutse atewe na Diamond ubuzima bwe bushobora guhinduka intambara mpuzamahanga, kuko ari umuntu ugira uburakari kandi akaba atari umuntu wo gukiniraho.

Mu bundi butumwa Akothee yacishije ku rubuga rwe rwa Instagram, yavuze ko atari mu bwoko bw’abagore bashobora kwemerera kubera umugabo runaka umugore wa kabiri.

Umuhanzi Diamond Platnumz aherutse gutandukana n’umukunzi we Tanasha Donna wahise wisubirira iwabo muri Kenya. Tanasha yashinje Diamond kuba umubeshyi no kutagira urukundo rukwiye.

Tanasha yavuze ko ubu icyo ashyize imbere ari ukwiyegurira Imana, no kurera umuhungu yabyaranye na Diamond uko bikwiye.

Ibitekerezo

  • Nkuko Tanasha yabivuze,uyu mugabo we koko ni "imfizi" ya EAC.Uretse umuziki,yibera mu busambanyi.Kuba Imana yaturemye ibitubuza,ntacyo bimubwiye.Nubwo abantu miliyoni na miliyoni baryamana batarashakanye mu rwego rwo kwishimisha,Imana yaturemye irabitubuza.Itwemerera kuryamana n’umuntu umwe gusa tuzabana binyuze mu mategeko.Ntacyo bimaze kwishimisha akanya gato,hanyuma bikazakubuza ubuzima bw’iteka muli Paradizo kandi ntuzazuke ku Munsi w’Imperuka.Nukugira ibitekerezo bigufi cyane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa