skol
fortebet

Diamond yatangaje ko uburozi Hamisa yamuhaye bwamwinjiye

Yanditswe: Tuesday 02, Oct 2018

Sponsored Ad

skol

Umuhanzi Diamond Platnumz abinyujije mu ndirimbo Katika yakoranye na Navy Kenzo yavuze ko uburozi Hamisa Mobetto umaze iminsi ashinjwa kumuroga bwaba bwaramwinjiye mu mubiri.

Sponsored Ad

Mu ndirimbo nshya yitwa ‘Katika’ uyu muhanzi yafatanyije na mugenzi we Navy Kenzo aririmba avuga ko burozi bwa Mobetto bwamaze kumugera mu mubiri ibi byumvikana ku munota wa "02:53" muri iyi ndirimbo.

Aririmba agira ati” Uko gateye, kuri ubu uburozi bwamaze kunyinjira”

N’ubwo uyu muhanzi atagize byinshi avuga kuri iyi ngingo, abenshi mu bakurikiranira hafi iby’uko umubano we na Mobetto wifashe bavuga ko ibi yabivuze mu rwego rwo kugira ngo iyi ndirimbo ya Navy Kenzo imenyekane kurushaho.

Kugeza ubu, umubano hagati ya Mobetto na Diamond warazambye ahanini bitewe n’amajwi yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga ko uyu mugore yashatse kuroga umuryango wa Diamond.
Mobetto yemeye ko aya majwi ari aye gusa ahakana ko uwo bavuganaga yari umupfumu nk’uko byavugwaga ko ahubwo ari sheikh wamugiraga inama ku bibazo afitanye na Diamond.

Mobetto yabyaranye na Diamond umwana w’umuhungu mu mwaka ushize .

Mu minsi ibiri ishize ubwo yari muri Kenya, uyu munyamideli Hamisa Mobetto yavuze ko yari yiteguye kuba umugore wa kabiri w’umuhanzi, Diamond Platnumz iyo aza gushyingiranwa na Zari Hassan.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa