skol
fortebet

Diana wavuzweho kuryamana na Weasel yamwihakanye

Yanditswe: Monday 09, Jul 2018

Sponsored Ad

skol

Umuhanzikazi Space Diana wo muri Uganda wavuzweho kuryamana n’umuhanzi Weasel yamwihakanye avugako ari inshuti ye mu bijyanye n’akazi gusa.

Sponsored Ad

Hashize iminsi mu binyamakuru byo muri Uganda bitangaje ko Weasel ari mu rukundo n’umuhanzikazi Spice Diana baherutse gukorana indirimbo bise Kyuma yagaragayemo nyakwigendera Radio mbere yuko ava ku isi.

Nyuma y’urupfu rwa Radio, ngo aba bombi bakomeje ubucuti bwabo mu ibanga rikomeye, aho ikinyamakuru kitwa Sqoop cyavuze ko ubucuti bwabo bwashinze imuzi muri iyi minsi, kugera n’aho bigaragarira buri wese.

Nyuma y’amakuru yasakaye mu binyamakuru bitandukanye avuga ko baryamanye, Diana yayahakanye agira ati “ntabwo nigeze ndyamana na Weasel ariko na none ni umuntu w’inshuti yanjye mu birebana n’akazi ntakindi.

Uyu mukobwa yakomeje avuga ko umubano afitanye na Weasel ahanini ushingiye ku muziki, aba bahanzi bombi bakaba baherutse gukorana indirimbo ‘Thirty two’.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa