skol
fortebet

Diane wahoze ari umukunzi wa Platini yambitswe impeta n’umusore wamwihebeye[AMAFOTO]

Yanditswe: Friday 03, Aug 2018

Sponsored Ad

skol

Diane wahoze akundana na Platini wo muri Dream Boys yambwitswe impeta n’umusore bamaze igihe bakundana .Ndetse uvugako urukundo yarumweguriye.

Sponsored Ad

Umukobwa witwa Ingabire Diane wamenyekanye ubwo yari murukundo n’umuhanzi mu itsinda rya Dream Boyz, Nemeye Platini, uyu mukobwa yambitswe impeta ya fiyansaye n’umusore bamaze umwaka umwe bari murukundo.

Urukundo rwa Platini na Diane rwaravuzwe cyane mu bitangazamakuru, kumbuga nkoranyambaga zabo, aba bombi ntibasibaga kuvuga uburyo baryohewe n’urukundo ari nako babisangiza ababakurikira amafoto agaragaza uburyo baryohewe, ibi byatumye urukundo rwabo rumenyekana cyane ndetse nubabajije kubyerekeye umubano wabo bakamubwirako ntakabuza n’ubukwe buri hafi.

Platini na Diane bamaze imyaka igera kuri ine bari mu munyenga w’urukundo, Mu mwaka wa 2016 nibwo umubano wa Platini na Diane wabaye nkuyoyoka, kuko yaba mafoto yose basangizaga aba bakurikirana kumbuga nkoranyambaga, yaba Platini yasibye amafoto yose yagaragaragamo uyu mukobwa, Diane nawe asiba amafoto yose yarimo uyu musore Platini, nuko iherezo rw’amakuru y’urukundo rwabo biba amateka

Nyuma y’urukundo rwa Diane na Platini, uyu mukobwa yaje kugaragaza ko ari muburyohe bw’urukundo n’undi musore witwa Rutayisire Fiston byavugwaga ko aba muri Leta Zunze ubumwe za Amerika.

Uko iminsi ishira Diane n’umukunzi we mushya, Fiston basangizaga inshuti zabo iby’urukundo rwabo ndetse baza kwerura ko urukundo rugeze aharyoshye. Muri Mutarama 2017, Diane yagize ati “Uyu ni we byishimo byanjye”ashyiraho ifoto y’uyu musore Rutayisire.

Ku wa Gatanu taliki ya 27 Nyakanga 2018, Nibwo Ingabire Diane yeruye abivugira aho bose babibona, abinyuza kurukuta rwe rwa instagram yandikaho amagambo ashima Imana kw’impeta ya fiyansaye yambitswe n’umukunzi.

Ati " Ndashima Imana ku bwa buri kimwe cyose. Navuze yego ku mukunzi w’ubuzima bwanjye. Mwakoze nshuti zanjye n’umuryango wanjye kuba mwitabiriye ibi birori. Ni ukuri ndabashimiye.”

Nyuma yo kwandika aya magambo yahise ayakurikiza amafoto atandukanye uko uyu munsi w’umunezero kuri we n’umukunzi we Fiston wagenze.
REBA AMAFOTO:





Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa