skol
fortebet

Dj Adams yatangaje icyakorwa kugirango ingeso yo gushishura mu bahanzi nyarwanda icike

Yanditswe: Monday 29, Oct 2018

Sponsored Ad

skol

Dj Adams yavuze ko ingeso yo gushishura mu Rwanda yacika aruko abanyamakuru bakoze kinyamwuga bakareka ruswa ndetse Rura ,Minispoc na RDB bafatanya gukumira ibihangano bidafite umwimerere bica ku bitangazamakuru.

Sponsored Ad

Hashize iminsi mu Rwanda havugwa ingeso yo gushishura ku bahanzi nyarwanda aho bamwe bahamya ko uyu muco wari waracitse gusa kuri ubu wongeye kwegura umutwe aho bamwe bavuga ko bidindiza umuziki w’ u Rwanda muri rusange kandi buri mu hanzi aba afite umwanya wo gutekereza ku gihango agiye gukora ndetse kigasohoka nk’umwihariko we gusa muri iyi minsi siko bimeze.

Bamwe mu bahanzi iyo baganiriye n’itangazamakuru bavuga ko kuri ubu usigaye usanga indirimbo zijya gusa bakongeraho ko inganzo y’ubu yiganjemo kwigana ibihangano by’abandi aho kuri ubu hagezweho injyana zikorerwa mu gihugu cya Nigeria.

Ku ikubitiro ingeso yo gushishura yavuzwe ku musore uzwi nka Zizou Alpacino mu ndirimbo ye yise Fata Fata yahurije hamwe abasitari bo mu Rwanda , aho nyuma hamenyekanye amakuru ko iyi ndirimbo yisubiwemo haba mu nyikirizo yayo ndetse n’inanga yayo.

Zizou Alpacino ushinjwa gushishura

Nyuma yuko aya makuru amenyekanye ingeso yo gushishura indirimbo z’abandi yabaye nk’iyubitse umutwe gusa muri uyu mwaka benshi bongeye kumva inzu itunganya umuziki mu buryo bw’amajwi izwi nka Monster Record ihagarariwe na Zizou Alpacino yongeye kugarura ingeso yo gushishura.

Ku ikubitiro hashyizwe mu majwi indirimbo ‘Ma Vie’ ya Social Mulla aho byavuzweho ko yayishishuye umuhanzikazi Simi mu ndirimbo ye yise ‘Smile For Me’ hadaciyemo igihe iyi nzu yahise ishyira hanze iyindi ndirimbo yitwa ‘Tuza’yahuriyemo abahanzi babiri aribo Bruce Melody na Buzindu Allioni ,Nyuma yuko igiye hanze ku mbuga nkoranyambaga hahise hakwirakwizwa indirimbo yitwa ’Will Yo Marry Me’ bifashishije bakuramo amagambo agize inyikirizo y’iyi ndirimbo.

Mu gihe kitarambiranye nyiri iyi ndirimbo T-sean ukorera umuziki we muri Zambia yanditse ubutuma bwuzuyemo akababaro avuga ko ibyo bano bahanzi bakoze bidakwiye ndetse ko bari bakwiye kumusaba uburenganzira bakayisubiramo mu cyimbo cyo kumushishurira indirimbo.
Ubuyobozi bwa Decent Entertainment bufite mu nshingano gahunda yo gufasha uyu muhanzikazi basohoye itangazo rigenewe abanyamakuru bavuga ko batunguwe no kumva ko iriya ndirimbo ko yashishuwe ndetse bihanganisha abanyarwanda bose ndetse n’abakunzi ba muzika nyarwanda ko bakoze ikosa gusa bahemukiwe na Zizou Alpacino wabagurishije inyikirizo y’ iyi ndirimbo ‘Tuza’ ndetse baboneraho umwanya wo gusaba abanyarwanda gukomeza kuyikunda no kuyumva kuko ibyo bakorewe na Zizou ari ubuhemu.

Nyuma gukurikirana aya makuru yose uyu munsi UMURYANGO twegereye Umunyamakuru Dj Adams umaze kumenyekana cyane nk’umwe mu bagize uruhare rukomeye mu kuzamura muzika nyarwanda,maze tumubaza icyakorwa kugirango ingeso yo gushishura icike mu Rwanda maze atubwira ko abanyamakuru baramutse bakoze kinyamwuga bakareka ruswa ndetse Rura ,Minispoc na RDB bafatanya gukumira ibihangano bidafite umwimerere bica ku bitangazamakuru.

Icyo Dj Adams abona cyakorwa.

1.Abanyamakuru bakora kinyamwuga bakareka Ruswa bita Giti.

2.Rura na Minispoc na RDB byafatanya gukumira ibihangano bidafite umwimerere bica ku bitangazamakuru.

3.Ibitangazamakuru byagira abantu bahitamo umuziki uca kuri byo.

4.Ibi birahagije ntiriwe ngira icyo nsaba abashishuzi nabiyita aba producer.

Yasoje avuga ko abahanzi bahari kandi bashoboye. Kimwe n’aba producer n’abanyamakuru nubwo ari imbarwa.

Ese wowe wowe ubona hakorwa iki kugira ngo ingeso yo gushishura irandukane n’imizi yayo mu Rwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa