skol
fortebet

Dj Pius yinjiye mu ruhando rwo gufasha abahanzi bafite impano aho yatangiranye n’umuhanzi Amalon

Yanditswe: Friday 28, Sep 2018

Sponsored Ad

skol

Dj Pius kuri ubu uri mu bagize 1k Entertainment yatangaje ko kuri ubu bagiye gufasha abanyempano bakizamuka aho kuri ubu batangiranye n’umuhanz witwa Amalon.

Sponsored Ad

Dj Pius umwe mu bahanzi nyarwanda bakunzwe mu Rwanda ndetse akaba n’umuhanzi umaze kwandika izina mu Karere k’Afurika y’iburasirazuba, kuri ubu ari gukoranana bya Hafi na Campany yitwa 1K Entertainment ifite intego yo gufasha abavanga umuziki [ Djz ]ndetse n’abahanzi by’umwihariko bagateza imbere imyidagaduro.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa Kane taliki ya 28 Nzeri 2018 . Dj Pius yavuze ko kuri ubu iyi Campany ifite abantu b’ingeri zitandukanye barimo aba Dj , 16 Barimo umukobwa w’umushyushya rugamba ndetse n’umusore umufasha bazajya bifashishwa mu gihe aba Djz barimo kuvanga umuziki aho kugera ubu bose hamwe ari abantu 20.

Yakomeje yongeraho ko bamwe muri bano Ba Dj ari bashya mu myidagaduro ndetse kuri ubu bamaze kubonerwa ibiraka byo gukora mu duce dutandukanye tugize igihugu ndetse no hanze yaho ,aho baboneyeho no gutangaza ko kuri ubu bamaze gusinyisha umuhanzi mushya witwa Amalon mu rwego rwo kumushyigikira mu bikorwa bye bya muzika ndetse bahise banamurika indirimbo ye nshya yise yambi yakozwe na Iyzo mu buryo bw’amazi aho amashusho yafashwe na A-B Godwine.

Dj Pius ubwo yabazwaga n’itangazamakuru niba nacyo bizamubangamiraho kuba ari umuhanzi akarwana n’ishyaka ryo gufasha abanyempano yasubije ko ntakibazo kuko 1k Entertainment aricyo ibereyeho mu rwego rwo kuzamura impano zitandukanye.

Dj Focus kuri ubu uhagarariye 1k Entertainment yavuze ko bafite byinshi byiza bagiye gukora mu ruhando rwa muzika nyarwanda harimo no kuba bazashyiraho umunsi wahariwe gucuranga injyana nyarwanda gusa mu rwego rwo guteza imbere umuziki nyarwanda.

Amalon kuri ubu uri gufashwa na 1k Entertainment yavuze ko kuri ubu yakoze amasezerano yo gukorana niyi Campany nyuma yuko uyu musore abonanye n’umuhanzi Dj Pius akamubonano impano akemera kumushyigikira binyuje muri iyi Campany.

Dj Pius yaboneyeho no kuvuga ko amashusho y’indirimbo yakoranye n’umuhanzikazi Lady Jaydee agiye gusohoka mu gihe cya vuba aho yizeza abakunzi b’umuziki nyarwanda iyi ndirimbo izugurura imipaka y’u Rwanda muri Tanzania.

REBA INDIRIMBO AMALON YASHYIZE HANZE:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa