skol
fortebet

Dore abagabo bakanyujijeho mu rukundo na Zari umaze iminsi abenze Diamond

Yanditswe: Tuesday 20, Feb 2018

Sponsored Ad

skol

Zari nyuma yo gutandukana na Diamond Platnumz, benshi barimo kwibaza undi mugabo bazabana dore ko yakanyujijeho n’ abagabo bane bose
Zari yagiye akundana n’ abagabo barenze umwe barimo Ivan Ssemwaga wapfuye umwaka ushize, akaba ari we bari bamaranye imyaka myinshi bakanabyarana abana batatu
1.Zari na Ivan Ssemwaga
Zari na Ssemwaga babyaranye abahungu batatu, bakoze ubukwe bwo mu muryango, bariyerekana imbere y’inshuti n’umuryango, Zari n’uyu mugabo we, ngo bakoranye ibikorwa by’ishoramari (...)

Sponsored Ad

Zari nyuma yo gutandukana na Diamond Platnumz, benshi barimo kwibaza undi mugabo bazabana dore ko yakanyujijeho n’ abagabo bane bose

Zari yagiye akundana n’ abagabo barenze umwe barimo Ivan Ssemwaga wapfuye umwaka ushize, akaba ari we bari bamaranye imyaka myinshi bakanabyarana abana batatu

1.Zari na Ivan Ssemwaga

Zari na Ssemwaga babyaranye abahungu batatu, bakoze ubukwe bwo mu muryango, bariyerekana imbere y’inshuti n’umuryango, Zari n’uyu mugabo we, ngo bakoranye ibikorwa by’ishoramari bitandukanye , Zari aramenyekana cyane mu bikorwa by’imurikamideli n’ubu akaba atumirwa hirya no hino mu bikorwa nk’ibyo. Zari n’umugabo we, bari bafitanye imitungo muri Uganda no muri Afurika y’Epfo, baje gutandukana mu mwaka 2013, Ivan apfa muri Gicurasi 2017 umwaka ushize .

2.Zari na Isaac Lugude

Zari kandi yakanyujijeho igihe gito n’umukinnyi wa Basketball, Isaac Lugude ndetse wanahagarariye Uganda muri Big brother Africa mu mwaka wa 2014, ubwo uyu mugore yari amaze gutandukana na Ivan, umubano wabo ntabwo wamaze kabiri bitewe n’uko ibinyamakuru byagiye biwusesengura, bitangazwa ko Zari amurusha imyaka myinshi, Isaac uzwi ku izina rya LK4 yagereranywaga nk’umwana imbere ya Zari Hussein bashwana gutyo .

3.Zari na Farouk Sempala

Ubwo yari agitandukana na Isaac, byatangajwe ko Zari afitanye umubano na Farouk, gusa ngo Zari yashakaga umusore babana ufite amafaranga hakiyongeraho ko agomba kuba ari icyamamare ibi byaje kuyobera Farouk kuko atari azwi cyane ndetse nta n’ amafaranga kuko yari umukene. Zari yaje kumwangira ko yari azwiho umuco mubi wo gucuruza ibiyobyabwenge bashwana gutyo .

4 .Zari na Diamond

Mu mwaka wa 2014, nibwo Zari na Diamond batangiye kuvugwa mu itangazamakuru, havugwa uburyo basohokana bakajyana muri Afurika y’Epfo kurya ubuzima ariko bigatangazwa ko Zari arusha Diamond imyaka myinshi cyane. Byaje kurangira Diamond amuteye inda bahita bibanira nk’umugabo n’umugore.

Zari yabenze Diamond bamaze kubyarana abana babiri, umukobwa n’umuhungu. Hari tariki 14 Gashyantare 2018 ubwo Zari yatangazaga ko atandukanye na Diamond kubera ingeso yo gusambana n’abandi bagore akabatera inda .

Ibitekerezo

  • Mbega umugore wagaciye!!! Abagabo 4 bose?? Abo yaryamanye nabo batavugwa ni benshi (Concubins).Biterwa nuko Abagabo bakunda sex cyane.Niyo izarimbuza millions nyinshi z’abantu ku Munsi w’Imperuka.Ntacyo bimaze kwishimisha akanya gato,hanyuma ukazabura ubuzima bw’iteka muli Paradizo.Ni ukutagira ubwenge buhagije.Imana yaturemye,idusaba kuyumvira,ndetse tukayikorera.Birababaje kubona Billions/Milliards z’abantu bitwa Abakristu cyangwa Abaslamu,nyamara bagakora ibyo imana itubuza.Niyo mpamvu ku Munsi w’imperuka,imana izarimbura abantu bose bakora ibyo itubuza,igasiga abantu bake bayumvira (Imigani 2:21,22).Noneho isi ikaba Paradizo.

    iyo uryoshye uba uryoshye,bo y nyine bakwirukaho

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa